Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu w’Intashyo, Akagari ka Bibare, mu Murenge wa Kimironko, habaye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe no kuvuga ubutwari n’ibigwi byamuranze.
Iki gitaramo cyakozwe mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cye, ubwo yari arwaye akaba yarasabye ko atakurikizwa amarira ahubwo yakurikizwa ibyishimo nkuko gusabana no kwishima byamuranze ubuzima bwe bwose.
Uretse abavandimwe n’inshuti z’umuryango wa Sayinzoga, iki gitaramo cyanitabiriwe n’abayobozi bakomeye b’igihugu barimo; Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka; Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Dr Charles Murigande n’abandi.
Uhagarariye umuryango, Mathias Abimana, yagarutse ku buzima bwa Sayinzoga avuga ko yari umubyeyi n’intwari ku muryango n’igihugu.
Yagize ati "Ni intwari, umubyeyi, umujyanama, umuyobozi wa benshi mu muryango n’igihugu cyose. Yari intore ntiyigeze aba igishagasha."
Avuga ko atazibagirwa amagambo Sayinzoga yakundaga kuvuga agira ati "Muramenye ntimuzamware kuko nta mfura yamwaye, iyo yamwaye iba yabonye igihano kirutwa n’urupfu."
Jeanne Mukantwari ukurikirana na Sayinzoga mu muryango w’abakobwa batanu n’abahungu babiri, yagarutse ku buryo yari umujyanama kandi witangiraga umuryango. Yagarutse kandi ku buryo musaza we yaretse kwiga mu iseminari kugira ngo amufashe kurera imfubyi z’abo bavukana.
Sayinzoga wari ufite imyaka 75, niwe Munyarwanda wa mbere wabonye Dan ya gatandatu mu mukino wa karate mu 2015, yatangiriye mu Burundi mu myaka ya za 70.
Abo yigishije uyu mukino barimo Sensei (Mwarimu wa Karate), Fidèle Karangwa na Sensei Burabyo Michel, bavuze uburyo yari umurwanashyaka, akagira urugwiro kandi akaba intangarugero.
Sensei Karangwa yagize ati "Twahuye mu 1974 mu Burundi yanyigishije karate mu cyiciro cya kabiri. Yatubuzaga guhemuka, kubeshya, akadutoza kubanguka no kugira umuhate. Yigishije benshi kandi mu gihe cyo kubohora igihugu icyo twashoboye twaragikoze."
Sensei Burabyo yagize ati "Yarangwaga n’urukundo rw’abo yigishaga, akarangwa n’ishyaka rya Club akatwoherereza abarimu ngo tugere ku rundi rwego. Yakoreraga ku gihe, akagira ubugwaneza n’ubucuti."
Sabena Joseph wari uhagarariye abamugariye ku rugamba, yagarutse ku buryo Sayinzoga yabagaruriye icyizere, bakaba babayeho bishimye cyane batitaye k’ububabare bw’umubiri bafite.
Yagize ati"Yakoze ubuvugizi ku bamugariye ku rugamba kugeza aho hagiyeho itegeko ryihariye riturengera, twubakiwe inzu nziza zirimo ibyangombwa byose, turishimye, tuziboneramo ibidutunga, baratuvura...ibyo byose ni imiyoborere myiza ye."
Bitewe n’uko yakundaga umuco, igitaramo, imbyino, by’umwihariko kumva inanga za Rujindiri, nibyo byaranze iki gitaramo cyizihijwe na Gakondo Group. Biteganyijwe ko Jean Sayinzoga ari bushyingurwe kuri uyu wa Kane, tariki 20 Mata.





























Amafoto: Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO