00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

GS Remera Catholique yahawe ubwiherero bugezweho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 Kanama 2021 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Sato Rwanda ikomeje gukataza mu kwimakaza isuku n’isukura, yashyikirije Urwunge rw’Amashuri rwa Remera Catholique ubwiherero bugezweho buzafasha abanyeshuri kwimakaza isuku.

Sato Rwanda ni ikigo gisanzwe gikora ubucuruzi bw’ubwiherero n’ibindi bikoresho bifasha mu isuku n’isukura bigezweho. Ubu bwiherero bufite umwihariko w’uko buba bukozwe muri ‘plastique’ kandi bugaterekwa hejuru y’imisarane isanzwe mu rwego rwo kwimakaza isuku no gufasha abana bato bayitinya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, ubwo bagezwagaho ubu bwiherero buzwiho kurwanya umwanda no gukumira indwara ziterwa na wo, abarezi, abayobozi n’ababyeyi barerera muri GS Remera Catholique bagaragaje ko bishimiye iyi nkunga izabafasha guhangana n’ikibazo cy’isuku nke.

Ubuyobozi bwa Sato Rwanda bwabanje gusobanurira ubw’ishuri n’abarezi mu buryo bwimbitse uko ubu bwiherero bukoreshwa ndetse n’icyo buzafasha abanyeshuri mu myigire yabo.

Umuyobozi wa Sato Rwanda, Ntaganira Cyrus, yavuze ko bitewe n’umwihariko w’ubwiherero bwa Sato abana bazabasha gutinyuka kubukoresha ndetse n’indwara zishobora guterwa n’umwanda zikumirwe.

Yagize ati “Kuba twabashije kubatera iyi nkunga, abana bahigira bazagira ubuzima buzira umuze kubera ko za ndwara na ya masazi batazongera guhura na byo. Hano higa abana benshi barenga ibihumbi bibiri, muri bo harimo na ba bandi b’incuke bato. Bamwe batinyaga gukoresha ya misarane yo hanze bafite impungenge ko bashobora kugwamo ariko iyi yacu umwana muto aba ashobora kuyikoresha bimworoheye.”

Yagaragaje ko umwihariko w’umusarane wa Sato Rwanda, ari imiterere yawo yo kwimakaza isuku bidatwaye amazi menshi kandi mu buryo bworoshye.

Ati “Sato ikoresha amafaranga make mu kuyisukura, byumvikane ko n’amazi bakoreshaga nayo azagabanuka cyane. Birumvikana ko bizagira umusaruro mwiza cyane ku bana bagana iki kigo."

Yagaragaje ko ikindi cy’umwihariko ari uko imisarane ya Sato idakoreshwa mu bice by’umujyi gusa ahubwo no mu cyaro bayiyobotse.

Impamvu ikoreshwa na buri wese ni uko umusarane wa Sato washyirwa ku wo ari wo wose ngo nubwo waba utindishije ibiti, sima, amakaro cyangwa itaka.

Umuyobozi wa GS Remera Catholique, Mujawamariya Odette, yavuze ko iyi misarane bahawe igiye kubafasha kunoza isuku.

Ati “Dutoza abana kugira isuku, ibi rero bizadufasha cyane kuko nta mpumuro mbi izava mu musarani. Baduhaye ibikoresho bidufasha ku buryo gukaraba intoki dukoresha amazi make. Uruhare rwacu ni ukubibungabunga no gutoza abana kubifata neza ndetse n’ibyangiritse tukaba twabisimbuza.”

Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri GS Remera Catholique, Umutesi Marie Louise, yashimye Sato Rwanda yabatekerejeho, anayizeza ubufatanye mu gushishikariza abatuye mu bice bya Remera kurushaho kwitabira gukoresha ubwiherero bwayo.

Ati “Isuku ni isoko y’ubuzima kandi abana bizabafasha mu myigire yabo. Ibi bikorwa twabihawe n’umuterankunga ku buntu ariko kugira ngo natwe tumutere ingabo mu bitugu ni uko twagerageza kwishakamo ubushobozi bwo kugira ngo umwana nagira isuku ku kigo anayigire mu rugo. Atazakura umwanda mu rugo akawuzana ku ishuri n’ubundi ntacyo byaba bimaze. Tuzashishikariza n’abandi babyeyi kugira ngo natwe tugire ibi bikorwa bya Sato mu rugo.”

Kuva Sato yatangira gukorera mu Rwanda mu 2017 yayobotswe n’abatari bake. Kugeza ubu ifite imisarane y’ubwoko butatu kandi igezweho, ifite umwihariko wo kwifunga no kwifungura kandi yakoreshwa aho ari ho hose mu gihugu.

Ubu bwiherero buzafasha abanyeshuri ba GS Remera Catholique kwimakaza isuku
Abayobozi n'abarezi bagaragaje ko bishimiye kuba ishuri ryabo ryahawe ubu bwiherero
Amazi ari mu icupa ashobora gukoreshwa n'abantu barenga 10
Biyemeje gutangira ubukangurambaga ku gukoresha imisarane ya Sato
Habayeho gusobanura byimbitse imikorere y'iyo misarane
Hari n'imisarane yorohereza abageze mu zabukuru cyangwa abafite ubumuga
Imiterere yayo yorohereza buri wese kuyikoresha
Kugeza ubu hari ubwoko butatu bw'imisarane ya Sato Rwanda kandi bugezweho
Umuyobozi wa Sato Rwanda, Ntaganira Cyrus, yasabye abantu gutangira kwifashisha iyi misarane kubera inyungu zitandukanye zibirimo
Ubwo hatahwaga ku mugaragaro ibikorwa bya Sato Rwanda yahaye amashuri

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .