Sano James wahoze ayobora WASAC agiye kugarurwa imbere y’urukiko

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Mata 2018 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Sano James wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, (WASAC), kuri uyu wa Gatatu ategerejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburane ku byaha birimo gukoresha nabi umutungo wa leta no gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko, ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Ku wa 29 Ukuboza 2017 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Sano arekurwa nyuma yo kumugira umwere kuko rwasanze ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bidahagije ngo akurikiranweho ibyaha yaregwaga.

Ubushinjacyaha bwo ntibwanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, buhita bujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, urubanza ruteganyijwe ku wa 4 Mata 2018.

Umunyamategeko wunganira Sano, Me Niyomugabo Christophe, yabwiye IGIHE ko mu makuru babonye mu ikoranabuhanga rihuriramo inzego z’ubutabera, Ubushinjacyaha ntibugaragaza neza ibyo bwashingiyeho bunenga icyemezo cy’umucamanza wa mbere.

Yagize ati “Bavuga ko umucamanza hari ibyo yagiye yirengagiza ariko ntibabigaragaza, ahubwo ubona bashaka ko urubanza ruburanishwa bundi bushya batavuguruza ibimenyetso umucamanza wa mbere yashingiyeho.”

Mu iburanisha ryo ku wa Gatatu kandi urukiko rwahamagaje inama y’ubutegetsi ya WASAC kuko hari amakuru abayigize bagomba guha urukiko.

Mu kwiregura mu rubanza rwa mbere, Sano yagiye avuga ko ibyemezo yagiye afata ari inama y’ubutegetsi yagiye ibigiramo uruhare kandi nta muntu uyirimo wigeze akurikiranwa.

Sano ashinjwa ko yatanze isoko ryo gushyira abakozi mu myanya kandi inama y’ubutegetsi yararikuye mu masoko yihutirwaga, ibikora ivuga ko nta mafaranga yaryo ahari, bityo byakorwa na WASAC ubwayo.

Ibyo ngo Sano yabirenzeho ategeka ko bikorwa n’ikigo Cerrium Advisory, atanga iryo soko rya miliyoni 61 Frw nta piganwa ribayeho.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari umutangabuhamya wavuze ko Sano yamutegetse kubwira akanama gashinzwe amasoko ko isoko ryo gushaka abakozi rihabwa Cerrium nta piganwa.

Ashinjwa kandi ko yafashe icyemezo cyo kwimura WASAC ikava aho yakoreraga ikajya gukodesha inzu bishyura miliyoni 26 n’ibihumbi 264 Frw buri kwezi, kandi ngo isoko ritangwa nta piganwa ribayeho, ndetse ko ubwo WASAC yimukiraga muri iyo nzu mu 2016 yishyuye miliyoni 945.5 Frw nk’ubukode bw’imyaka itatu.

Ubushinjacyaha buvuga ko iryo soko ryahawe ikigo Hygebat gihagarariwe na Mugabo Theobald “usanzwe utsindira amasoko muri WASAC.”

Sano yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko atari we utanga amasoko ahubwo atangwa n’akanama kabishinzwe muri WASAC ndetse kuba byarakorwaga nta piganwa byatowe n’inama y’ubutegetsi.

Sano yiyemereye ko yagize uruhare mu kwimura WASAC ariko ngo byatewe n’uko batari bagikwirwa aho bakoreraga mbere, ndetse kuba inzu bakodesheje yarabaye iya Hygebat, ngo nta ruhare yabigizemo, ahubwo bashyizeho itsinda “ryo gushakisha inzu ibereye ikigo nka WASAC”.

Sano James yahakanye ibyo ashinjwa akavuga ko ari ukumubeshyera, ibirego byose bikaba bisunikwa n’inama y’ubutegetsi.

Sano James wahoze ayobora WASAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza