Kwamamaza

Imirenge SACCO igiye kuvugururwa, hashyirweho ’Cooperative Bank’ izihuza

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 14:23' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko ibibazo by’imikorere idahwitse ya zimwe muri koperative zo kubitsa no kuguriza [Umurenge SACCO], yiganjemo imikoreshereze mibi y’umutungo no kutagira uburyo bw’ikoranabuhanga ari bimwe mu byatumye gushinga banki izihuriza hamwe bitinda ariko muri Kamena umwaka utaha ikazabasha gutangira.

Umushinga wo gutangiza ‘Cooperative Bank’ izahuriza hamwe imirenge SACCO yose usa n’uwadindiye, hagendewe ku ngengabihe yari yihawe mbere kuko iyo banki yagombaga gutangira mu mwaka ushize, ndetse mu mwaka 2014 na Perezida Kagame yari yasabye ko itangizwa mu buryo bwihuse.

Ni banki ngo yari yabanje gutekerezwa nk’iyahuriza hamwe Koperative [Umurenge SACCO] zo mu gihugu. Nyuma ngo ubuyobozi bwaje kureba busanga bidashoboka ari na byo byatumye buhindura imiterere yayo.

Uburyo bushya iyi banki yatekerejwemo, busaba ko buri Murenge SACCO uba ukoresha ikoranabuhanga, bityo buri muturage ufitemo konti akayikoresha aho ageze hose mu gihugu, akanabasha gukorana n’izindi banki z’ubucuruzi zikorera mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Kanama cyibandaga ku munsi mpuzamahanga wa Koperative, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke hagomba kubaho Banki imwe ihagarariye SACCO, ikazajya ihuza imikorere yazo na Banki z’ubucuruzi ziri mu gihugu. Gusa ngo ntibyagerwaho hataravugururwa imikorere y’izi koperative cyane mu ikoranabuhanga.

Yagize ati” Ntabwo ibyo bintu bishobora gukorwa, imirenge SACCO igikora nk’uko ikora ubu ngubu, biriya bibazo by’imikorere itajyanye n’igihe, itarinjizwamo ikoranabuhanga ntabwo ushobora kuyijyana muri ubwo buryo bwo kwishyurana n’andi mabanki utabanje gukemura icyo kibazo.”

Yakomeje agira ati” Aha ngaha rero niho ruzingiye, ninaho haturutse uko gukererwa kose, kuko twasanze kubanza guhindura imikorere y’imirenge SACCO ari ikintu cy’ibanze kigomba gukemuka mbere y’uko hashyirwaho iriya ‘Cooperative Bank’ izazihuza mu buryo bwo kwishyurana.”

Minisitiri Kanimba avuga ko gahunda ihari ari uko kwinjiza SACCO zose mu buryo bw’ikoranabuhanga bigomba kuba byarangiye muri Kamena umwaka wa 2017 ari na bwo bizaba bishoboka ko amafaranga yazo yahurizwa muri ya Banki imwe [Cooperative Bank].

Ni urwego ruzaba rufite inshingano zo gucunga, guhuriza hamwe SACCO zose zo mu gihugu, no kuzigenzura kugira ngo hatagira ibibazo by’imicungire y’amafaranga bikomeza kugaragara. Izi nshingano zisanzwe zikorwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ariko Minisitiri Kanimba avuga ko byagoranaga cyane kugenzura.

SACCO zo mu Karere zizahurizwa hamwe, zibyazwe ‘Cooperative Bank’

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA) cyatangaje ko uburyo bw’ikoranabuhanga buzakoreshwa mu Murenge SACCO bwamaze gutegurwa, hanahugurwa abazafasha guhugura abandi, ndetse ngo muri Nzeli iryo koranabuhanga rizatangira kugeragerezwa mu mirenge SACCO 16 mu gihugu.

Biteganyijwe ko nyuma y’izo, buri kwezi ikoranabuhanga rizajya rigezwa muri SACCO 70 kugeza zirangiye.

Nyuma y’iki gikorwa, SACCO zose ziri mu karere zizahurizwa hamwe, zicungirwe hamwe [mu mutungo n’imiyoborere] bityo zizabe ari na zo zigura imigabane muri ‘Cooperative Bank’. Aha ariko ngo na koperative zindi zizaba zemerewe kugura imigabane.

Iyi Banki izarushaho kunoza imikorere ya za SACCO

Minicom ivuga ko hari koperative zo kubitsa no kugurizanya [Umurenge SACCO] mu gihugu zateye imbere, ariko hakaba n’izindi zugarijwe n’ibibazo by’inyerezwa ry’umutungo, ariko ngo mu gihe zizaba zimaze guhurizwa mu turere hifashishijwe ikoranabuhanga, imikorere izarushaho kunoga.

Ibi kandi biziyongeraho gufasha Banki Nkuru y’Igihugu kubasha kugenzura imikorere ya SACCO zose. Ni mu gihe mu igenzura ryakozwe na RCA mu mwaka ushize, ryakorewe ku Mirenge SACCO 51, byagaragaye ko 41 yabayemo gucunga nabi no kunyereza umutungo ungana na miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Rwanda habarurwa Imirenge SACCO 416, yose ikazahurizwa muri banki imwe.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, François Kanimba
Damien Mugabo wari Umuyobozi wa RCA
Abayobozi mu kigo cy'igihugu gishinzwe amakoperative, RCA
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na Minicom
Abanyamakuru babaza ibibazo

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved