RwandAir yiyemeje gukuba kabiri umubare w’indege ifite mu myaka itanu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Kamena 2018 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi bw’Indege, RwandAir, cyatangaje ko mu myaka itanu iri imbere cyifuza gukuba kabiri umubare w’indege gifite, bityo kikarushaho kwagura ibikorwa byacyo muri Afurika no gukora ingendo ndende ku yindi migabane y’Isi.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’ikigo gitanga serivizi z’indege cya Aziya na Pasifika (Centre for Asia Pacific aviation, CAPA) CAPA TV ku wa Mbere, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko iki kigo cy’indege gikomeje kwaguka kandi mu buryo bwihuse.

Yagize ati “RwandAir iri gukura yihuta, ubu dufite ibyerekezo 26, mu kwezi gushize twatangiye urugendo rugana Cape Town na Abuja mbere yaho, ubu turashaka gutangira ingendo ndende nka Guangzhou mu Bushinwa na New York nko muri Kamena 2019. Naho mu bijyanye n’umubare w’indege ubu dufite 12 kandi turifuza kuzikuba kabiri mu myaka itanu iri imbere.”

Makolo avuga ko intego ari uko Kigali iba igicumbi cy’ingendo muri Afurika, ndetse RwandAir yamaze kugira icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, ndetse hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry.

Yakomeje agira ati “Ubu turi kureba Addis nk’icyerekezo gishya, turi kureba kuri Djibouti, turi guteganya gufungura ingendo nshya nyinshi muri Afurika. Ubu tuhafite 22 ku buryo twifuza gukomeza kwagura isoko.”

“Turi guteganya kwakira izindi ndege ebyiri nshya za Airbus A330 zizaza mu ntangiriro z’umwaka utaha, ndetse tukazakira mu mwaka utaha n’izindi ebyiri za Boeing 737 MAX. Indege za Max ni nziza kuri Afurika, zizadufasha mu ngendo ndende turabyizeye, zizadufasha no mu ngendo dukomeje gufungura muri Afurika.”

Imbogamizi ntizibura

Makolo yavuze ku isoko rusange ry’ubwikorezi bw’indege muri Afurika (SAATAM) Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangije muri Mutarama nyuma y’uko ibihugu 23 byari bimaze kuryemera birimo ibifite isoko rinini nka Afurika y’Epfo, Nigeria na Kenya, hari icyizere ko rizakemura byinshi.

Nyamara haracyari imbogamizi nazo ngo zikeneye gushakirwa umuti zirimo kuba amavuta indege zikoresha agihenze kuri uyu mugabane.

Yakomeje agira ati “Indege muri Afurika usanga zifite ibiciro byo hejuru ku mavuta zikoresha, hejuru ho 27% muri Afurika ugereranyije n’ahandi ku Isi, iyo ni imbogamizi ikomeye. Hari ikibazo cy’ubumenyi ku buryo gukomeza kubaka ubushobozi ari ingenzi kuri twe ndetse ku bihugu bimwe hariho igisa no gufunga amarembo, ibintu ariko dutekereza ko bizakemuka.”

Yanakomoje ku bwitabire bw’abagore bukiri hasi mu bijyanye n’indege, bushobora kuba biterwa n’uko ari akazi kagoye gasaba ubwitange bw’amasaha 24 mu minsi irindwi, bityo bikagora bamwe kubihuza n’inshingano z’umuryango.

Yavuze ko “hakwiye kubaho uburyo bwo kubafasha kugera ku ntego muri uru rwego”, ariko ashimangira ko ari urwego rwiza rwo gukoramo kandi rutanga amahirwe yagutse.

Muri Mata uyu mwaka nibwo Perezida Paul Kagame yagize Makolo Yvonne, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, asimbuye Col. Chance Ndagano wari umuyobozi w’agateganyo guhera muri Mata 2017. Ni nyuma y’umwaka umwe yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe serivisi rusange.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kongera ishoramari muri RwandAir, aho mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hari miliyari 190 Frw zagenewe ishoramari rya leta ririmo ‘imishinga y’ingenzi nko kubaka Ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’ibindi’.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza