00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yabaye sosiyete ya mbere ifite abakozi batanga serivisi nziza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

RwandAir yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika muri Sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zifite abakozi batanga serivisi nziza.

Ni umwanya RwandAir yashyizweho binyuze mu bihembo bitangwa na Skytrax, Ikigo gikora ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo.

Mu gutanga iki gihembo hagenzurwa serivisi abakozi b’ikigo runaka gikora ubwikorezi mu kirere batanga, haba ku kibuga cy’indege n’imbere mu ndege.

Nyuma yo gukora ubu bugenzuzi iki kigo cyasanze RwandAir aricyo kigo gitanga serivisi nziza aha hantu hombi muri Afurika.

RwandAir ikurikirwa na Ethiopian Airlines, South African Airways, Royal Air Maroc, Kenya Airways, Fastjet, FlySafair, Air Mauritius, Air Seychelles na Mango.

Uretse uyu mwanya wa mbere RwandAir yegukanye, yanabaye ikigo cy’indege cya kabiri cyiza mu karere nyuma Kenya Airways.

Mu kugena uwegukana uyu mwanya hasesenguwe amakuru yatanzwe n’abagenzi b’ibigo by’indege bitandukanye kuko babitayeho mu ngendo haba mbere y’icyorezo cya COVID-19 no mu gihe cyacyo.

RwandAir ibinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye kwegukana iyi myanya yombi.

Iti “Dutewe ishema no kuba twatangajwe nk’ikigo cy’indege gifite abakozi batanga serivisi nziza muri Afurika, serivisi dutanga zihabwa agaciro muri ‘SkyTrax’s World Airline Awards’ ikurikiranira hafi serivisi zihabwa abakiliya mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege. Twagizwe kandi ikigo cy’indege cya kabiri cyiza mu karere.”

RwandAir n’ubundi muri Gicurasi 2021 yari yabaye ikigo cya mbere muri Afurika cyashyizwe ku rwego rwa ’Diamond’.

RwandAir yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika nka sosiyete y’indege ifite abakozi batanga serivisi nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .