RwandAir iritegura kwakira B737-800NG ya kane

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Gicurasi 2017 saa 09:37
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Igihugu gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, cyatangaje ko kuwa 27 Gicurasi kizakira indege ya kane ya Boeing 737-800NG, bikazaba ari nyuma y’amasaha make itangije ingendo zijya i Londres mu Bwongereza.

Muri Werurwe nibwo RwandAir yatangaje ko guhera kuwa 26 Gicurasi izatangira ingendo eshatu mu cyumweru zigana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Gatwick, giherereye mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba bw’u Bwongereza, mu bilomtero 47.4 uvuye mu Mujyi wa Londres rwagati.

Kugira indege Boeing 737-800NG ya kane wari umwe mu mihigo ya RwandAir mu 2017, irimo gutangiza ingendo zigana Guangzhou mu Bushinwa, Bamako muri Mali, Conakry muri Guinea, Lilongwe muri Malawi na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Ukuboza 2015, RwandAir yasinye amasezerano n’Ikigo cy’Abanyamerika, Aircraft Lease Corporation, yo kugura indege ebyiri zigezweho zo mu bwoko bwa Boeing 737-800 Next Generation.

Iya mbere yahawe izina rya Kalisimbi yageze mu Rwanda kuwa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2016, iya kabiri yahawe izina rya Muhabura yari itegerejwe muri uku kwezi.

Iyi ndege ya Kalisimbi niyo yifashishijwe mu rugendo rushya RwandAir iheruka gutangiza rugana Harare muri Zimbabwe, ikaba ifite imyanya 154 harimo 16 yiyubashye.

Urugendo rushya rugana Londres ruzatuma uyu mujyi uba icyerekezo cya 22 RwandAir igannyemo, rwo rukazakorwa n’indege nshya RwandAir yaherukaga kugura, Airbus A330.

Ubu RwandAir yari ifite indege 11 ikaba igiye kwakira iya 12, ibintu bizatuma ikomeza kwagura ingendo ubu zimaze kugera mu mijyi 19 yo mu Burengerazuba, u Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika, kimwe no mu Burasirazuba bwo hagati.

Mu 2016, RwandAir yatangije ingendo zigana Cotonou na Abidjan, yakira n’indege ebyiri nini za Airbus A330s na Boeing 737-800NG ya gatatu.

Indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Next Generation ziri mu moko ane aho zitandukana hagenda hazaho imibare inyuma ya −600/-700/-800/-900. Zikorwa na Boeing Commercial Airplanes guhera mu 1996, mu bwoko bwazo zikaba zigira imyanya ishobora gutwara abagenzi hagati 110 na 210.

RwandAir izakira Boeing B737-800NG ya kane nyuma y’amasaha make itangije urugendo rujya i Londres

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza