Rwanda Revenue yatangije EBM y’ikoranabuhanga izasimbuza imashini zisanzwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Mata 2018 saa 02:27
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa n’abacuruzi mu gutanga inyemezabwishyu (EBM Version 2).

Ubu buryo bwatangijwe ku wa Mbere, tariki 16 Mata 2018. Si imashini nk’ibisanzwe ahubwo ni porogaramu (software) ishyirwa muri mudasobwa y’umucuruzi, akabasha kwandikamo ibyo yacuruje, ndetse ayo makuru RRA igahita iyabona mu bubiko bwayo.

Mu 2013 nibwo RRA yatangije imashini za EBM, ariko ziza zihenze kuko zaguraga ibihumbi 600 ndetse zakunze kwinubirwa n’abacuruzi bavuga ko zikunze kugira ibibazo bikabahombya.

Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko ubu buryo bushya bwizewe kandi buzakemura ibibazo ku basora.

Yagize ati “Abasora benshi bavugaga ko gutunga iriya mashini byari bibahenze bigatuma babangamirwa mu gutangiza ubucuruzi bwabo, bigasa nk’aho bibangamiye korohereza ubucuruzi. No mu buryo bwa tekiniki, iriya mashini yagiye igaragaza ibibazo byinshi cyane wabonaga bibangamiye abasora biba ngombwa ko dushaka uburyo bushya.”

Ruganintwali avuga ko iyi porogaramu izasimbura EBM isanzwe, izagirira akamaro abazayikoresha kuko izajya ibafasha kumenya uko ubucuruzi bwabo buri kugenda, bikanaborohereza igihe bagiye kumenyekanisha umusoro.

Yagize ati “Uyikoresha wese ashobora gucunga neza ububiko bw’ibicuruzwa bye, akamenya uko buhagaze. Uko aranguye, uko acuruje uhita ubona uko ububiko bwawe bugenda bugabanuka. Ikindi ni uko igihe cyo kumenyekanisha umusoro biroroha kuko uhita ukurura amakuru yose ugahita uyabona bitakugoye.”

Ruganintwali kandi yavuze ko ubu buryo buzorohereza abantu cyangwa ibigo byajyaga bikoresha imashini za EBM nyinshi, kuko bazajya baba bahuriye kuri porogaramu imwe, igikorewe ku mashini imwe kigahita kigaragara mu yindi.

Iyi porogaramu izajya inakorana n’uburyo bwifashishwa ku mipaka ku bavana ibicuruzwa mu mahanga, mu gihe umucuruzi amaze kubimenyekanisha bizajya bihita byijyana muri iyo porogaramu.

Umusoreshwa Mulindahabi Bidaga Philippe watangiye gukoresha ubu buryo, avuga ko hari byinshi byatwaraga umucuruzi amafaranga bitazongera kubaho.

Ati “EBM isanzwe ikenera ko buri kwezi ushyiramo amafaranga igihumbi ya internet. Nkanjye nashyiragamo igihumbi nkongera nkajya no kugura internet nkoresha kuri mudasobwa ariko ubu cya gihumbi sinzongera kugikoresha, internet imwe izajya ikora byose.Turiya dupapuro bashyira muri EBM tugura hafi 800, nayo ubwo azavaho.”

Umujyanama wa Komiseri Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko hazatangwa igihe cyo kuba imashini zisanzwe zamaze gukurwaho.

Ati “Hagiye kuba igihe cyo kwihanganira abafite EBM za mbere, ntabwo turagena igihe bizamara ariko bishobora kutarenga Kamena uyu mwaka kuko dutekereza ko hari abari baraguze izo mashini vuba aha, rero tugomba kubanza kumvikana n’abacuruzi b’izi mashini ahandi bazazigurisha.”

Iyi porogaramu nshya yo kumenyekanisha umusoro iri gutangirwa ubuntu. Uyihabwa agomba kuba yanditse nk’utanga umusoro ku nyongeragaciro, kuba afite mudasobwa ndetse na internet.

RRA yatangaje ko abari guhabwa iyo porogaramu bari guhugurwa uko bazajya bayikoresha.

Iyi porogaramu nshya yatwaye imyaka ibiri ngo iboneke. Ni kimwe mu bigize umushinga RRA yakoranye n’Ikigo cy’Ubutwererane cy’Abanya-Koreya (KOIKA). RRA ivuga ko nibura kugira ngo iyi porogaramu ikorwe byatwaye ibihumbi 200 by’amadolari, asaga miliyoni 170 mu mafaranga y’u Rwanda.

Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, asobanura imikorere ya porogaramu nshya yo gutanga inyemezabwishyu
Rwanda Revenue yatangije EBM y’ikoranabuhanga izasimbuza imashini zisanzwe
Umujyanama wa Komiseri Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko hazatangwa igihe cyo kuba imashini zisanzwe zamaze gukurwaho
Umukozi wa RRA (iburyo) yerekera umucuruzi imikorere ya porogaramu nshya
Umwe mu bakozi ba RRA asobanura uko iyo porogaramu nshya ikora
Iyi porogaramu ishyirwa muri mudasobwa y'umucuruzi
Umusoreshwa Mulindahabi Bidaga Philippe watangiye gukoresha ubu buryo, avuga ko hari byinshi byatwaraga umucuruzi amafaranga ku bitazongera kubaho

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza