00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Peace Academy igiye gutanga amahugurwa y’Uburinganire mu gushyigikira amahoro

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy, kigiye gutangiza amahugurwa y’iminsi icumi ku bijyanye n’Uburinganire mu bikorwa byo gushyigikira amahoro (The Gender in Peace Support Operations Train the Trainer (T3) Course).

Itangazo rigenewe abanyamakuru icyo kigo cyasohoye, risobanura ko ayo mahugurwa azitabirwa n’abagera kuri 20 barimo abasirikari, abapolisi n’abasivile baturutse mu Rwanda, Kenya, Zambia, Ghana, Nigeria na Namibia.

Ryakomeje riti “Intego y’aya masomo ni ukubaka ubunyamwuga n’ubushobozi bw’inzego mu gutanga amasomo y’uburinganire n’umusanzu ufatika mu butumwa bw’amahoro bw’ Afurika Yunze Ubumwe n’ubw’ Umuryango w’Abibumbye.”

Yatewe inkunga n’u Bwongereza, ategurwa ku bufatanye bwa British Support Team, Ishami rya Afurika (BPST-A) na Rwanda Peace Academy. Amahugurwa azatangira kuwa 20 Nzeri 2021 arangire ku wa 1 Ukwakira 2021.

Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro cyatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013 gishinzwe guhugura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro no gukora ubushakashatsi.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, iki kigo kimaze guhugura abasaga 3100.

Rwanda Peace Academy igiye gutanga amasomo y’Uburinganire mu byo gushyigikira amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .