Rwanda Film Festival yatangijwe herekanwa filime zirimo ‘Karani Ngufu’ yakorewe mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 16 Nzeri 2018 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Mu birori byo gutangiza iserukiramuco rya Rwanda Film Festival riri kuba ku nshuro ya 14, herekanywe filimi eshatu zirimo iyitwa ‘Karani Ngufu’ yakorewe mu Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa 15 Nzeri nibwo hatangijwe Rwanda Film Festival, ibirori byabereye i Nyarutarama bikitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanditsi, abakinnyi n’abatunganya filime n’abayobozi.

Ku ikubitiro herekanywe Filime ngufi yitwa ‘Lulu’, ivuga ku buzima bw’umukobwa wo muri Tanzania watangiye gukina Box adashyigikiwe n’umuryango, ariko ubu bikaba bimutunze aho abifatanya no gucuruza imbuto.

Hanerekanywe kandi iyitwa ‘Karani Ngufu’ yakozwe n’abanyeshuri bahuguwe binyuze mu mushinga witwa Rwanda Media Project, barangajwe imbere na Joseph Njata.

‘Karani Ngufu’ igaragaza ishusho y’ubuzima abana b’abakobwa bakora akazi ko mu rugo babamo, aho batotezwa ndetse akenshi ba nyirabuja ntibashime ibyo baba bakoze.

Umuyobozi wa Kwetu Film Institute itegura Rwanda film festival, Eric Kabera, yavuze ko mu gihe iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 14 bishimira ko Abanyarwanda barushaho kugenda basobanukirwa akamaro ka sinema.

Ati “Hari byinshi byagezweho, natangiye ari njye gusa ukora filime ariko ubu tumaze kuba benshi. Ikindi ntabwo tukigenda dusunika, ubonye ukuntu leta igenda ishyira imbaraga mu guteza imbere ubuhanzi ubona ko bigenda bitera imbere.”

Hanerekanywe kandi iyitwa ‘Love Jacked’, yayobowe n’umunya-Canada, Alfons Adetuyi. Igaruka ku nkuru y’umukobwa witwa Maya, umunyabugeni ujya kuruhukira muri Afurika ashakisha inganzo ariko agasubira iwabo ajyanye n’umusore bitegura ku rushinga.

Biteganyijwe ko Rwanda Film Festival izasozwa ku wa 21 Nzeri 2018. Mu gihe cy’icyumweru izamara hakazerekanwa filime mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Rubavu, Karongi no mu mujyi wa Kigali.

Eric Kabera (wa kabiri ibumoso) hamwe n'abandi bitabiriye iki gikorwa barimo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman (wa gatatu hagati)
Bamwe mu bahawe amahugurwa binyuze muri Rwanda Media Project
Eric Kabera yerekana bamwe mu bakinnye muri 'Karani Ngufu'
Umuyobozi wa Kwetu Film Institute itegura Rwanda film Festival, Eric Kabera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza