Rwanda Day: Andrew Mwenda yabuze icyo agereranya n’u Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 25 Nzeri 2016 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru The Independent, Andrew Mwenda, yarase iterambere ry’u Rwanda kuva ku mihanda, inyubako nka Kigali Convention Center, imiyoborere, ubwisungane mu kwivuza n’umutekano, anageza ku basirikare n’abapolisi bakora kinyamwuga binyuranye no mu baturanyi nka Kenya, Uganda cyangwa Tanzania.

Mu birori by’umunsi w’ubudasa ‘Rwanda Cultural Day’ byabereye mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mwenda yavuze ko u Rwanda ruri mu cyiciro cy’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko ibyo rukora ntaho bihuriye n’icyiciro cy’ibihugu bikibarizwamo.

Ati “Ibintu u Rwanda rukora ntabwo wabigereranya n’ibiba mu bindi bihugu biri mu cyiciro kimwe cy’ubukungu.”

Yashingiye ku iterambere ry’ibikorwaremezo, umutekano, ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de santé, uburezi, amashanyarazi n’ibindi.

Mwenda yagarutse kuri raporo zirimo iya World Economic Forum mu 2015 yashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi ku Isi mu bihugu byanogeje imiyoborere n’iya Banki y’Isi mu 2015 yarushyize ku mwanya wa gatatu mu bihugu byorohereje abashaka gukora ishoramari.

U Rwanda kandi rwegukanye umwanya wa gatandatu ku Isi mu bihugu byaharaniye uburinganire bw’abagabo n’abagore, nk’uko byagaragajwe na raporo yakozwe na Global Gender Gap Report 2015.

Yagereranyije ubukungu bw’u Rwanda n’ubw’ibihugu byateye imbere nka Amerika, Ubwongereza n’ibindi mu myaka yashize, atangarira uburyo ubukungu bwarwo bukoreshwa neza mu kugeza amajyambere ku baturage.

Ati“Sinshobora kubona igihugu gitanga amadolari 200 ku muturage buri mwaka, cyabashije kugeza amazi meza, amashanyarazi, imihanda myiza, serivisi z’ubuzima kuri bose, uburezi kuri bose mu buryo bukwiye nk’uko u Rwanda rubikora.”

“Ubudasa bw’u Rwanda ntibugereranywa, nta gihugu nzi cyanyuze mu ntambara nk’iyo u Rwanda rwanyuzemo ngo cyongere kwiyubaka, yaba mu bukungu na sosiyete ku muvuduko nk’uw’u Rwanda.”

Yahishuye ibanga ry’u Rwanda

Mwenda avuga ko mu mpamvu yemeza ko zabaye moteri y’iterambere ry’u Rwanda ku isonga haza Perezida Kagame kuko ari intagereranywa mu bayobozi bose.

Yagize ati“Ubuyobozi bw’u Rwanda butandukanye n’ubw’ibindi bihugu, Perezida Kagame ntabwo ari nka Perezida w’ibindi bihugu. Ntibeshye afite uruhare rwose mu kongera kubaka u Rwanda.Ikindi ni ubuyobozi bwa RPF n’abanyarwanda muri rusange kuko gushyira hamwe ari byatumye byose bishoboka."

Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru The Independent, Andrew Mwenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza