Rwamagana yabaye iya mbere mu mihigo ya 2016/17: Uko umuhango wose wagenze (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 10:19
Yasuwe :
3 0

Akarere ka Rwamagana kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/17 gakurikirwa n’aka Musanze na Huye; mu gihe Gasabo yari ku mwanya wa mbere umwaka ushize yaje ku wa cyenda naho uturere dutatu twa nyuma tuba Ruhango, Rulindo na Rubavu.

Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ahari hateraniye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bari mu nkuru za Leta.

Mu kumurikira uko uturere dukurikirana, Rwamagana, yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 82.2%, Musanze iba iya kabiri na 81.28% naho ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Huye iba iya Gatatu n’amanota 80.55%.

Mu 2000 ubwo hatangizwaga gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi bityo buri rwego rw’imitegekere y’igihugu rugahabwa inshingano akenshi rwabaga rudasanganwe, byabaye ngombwa ko hashyirwaho uburyo bushya bwo gukora ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa.

Iyo gahunda yatumye inzego z’ibanze zihabwa inshingano yo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere maze biba ngombwa ko ubuyobozi n’Abanyarwanda bashyiraho uburyo abayobozi batandukanye bagomba gusobanurira abaturage uko buzuza inshingano zabo. Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2006 hatangijwe Imihigo.

Perezida Kagame na Minisitiri Kaboneka bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi b'uturere twa mbere barimo uwa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab (uwa kabiri ibumoso); Habyarimana Jean Damascène wa Musanze (uwa kabiri iburyo) na Kayiranga Muzuka Eugène uyobora Huye
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab; uwa Musanze, Habyarimana Jean Damascène na Kayiranga Muzuka Eugène uyobora Huye ni bo begukanye ibihembo by'uturere turi ku isonga mu mihigo
Perezida Kagame aganira n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab (ibumoso) n'uwa Musanze, Habyarimana Jean Damascène
Uhereye ibumoso : Perezida Kagame n’uw’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege; uwa Sena, Bernard Makuza; Minisitiri Kaboneka Francis; Meya Mbonyumuvunyi Radjab wa Rwamagana; Habyarimana Jean Damascène wa Musanze na Kayiranga Muzuka Eugène uyobora Huye; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu ifoto y’urwibutso
Perezida Kagame yavuze ko n'ababaye aba nyuma bafite ibyo bakoze ariko bakwiye kwikosora ubutaha bakazabona amanota yisumbuye

UKO UYU MUHANGO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

12:35 Perezida Kagame asoje ijambo rye asaba abayobozi cyane ab’inzego z’ibanze gushyira imbaraga mu mitangire ya serivisi, buri wese azirikana ko ibyo agomba abaturage babihawe kandi ku gihe.

Perezida Kagame yasabye abayobozi by'umwihariko ab’inzego z’ibanze gushyira imbaraga mu mitangire ya serivisi

12:20: Perezida Kagame yasabye ko mu bikwiye guhinduka ari imikoranire hagati y’inzego kuko mu gihe bidakozwe bityo nta kintu na kimwe cyagerwaho. Ati “ Imikoranire hagati y’inzego, ntabwo iranozwa neza. Ntabwo twagera kure […] erega abatakaza ni abaturage, ingaruka ziri ku baturage ntabwo ari kuri abo ngabo.”

12:15: Perezida Kagame yavuze ko kuva imihigo yatangira, hari impinduka zigaragara. Ati “Muri iyi myaka tumaze dukorera ku mihigo, ibibazo bikomeje kugenda bigabanuka mu buryo abantu bumva iyo mihigo, bazi uko itegurwa n’uko isuzumwa ariko cyane cyane igisumba byose ni ishyirwa mu bikorwa.”

“Ibigaragara kandi bifite imbaraga ku mpinduka no ku buzima bw’Abanyarwanda. Ibi bituma iyo bitagenda neza, iyo tudashishikajwe no kubona ibivamo, ubwo ntabwo imihigo na none yaba idufitiye akamaro, ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa.”

Perezida Kagame yavuze ko n'ababaye aba nyuma bafite ibyo bakoze ariko bakwiye kwikosora ubutaha bakazabona amanota yisumbuye

12:05: Perezida Kagame yashimiye uturere twaje imbere

"Ndagira ngo nkurikizeho gushimira abayobozi b’uturere bakoze neza ibyo bari biyemeje kandi bashinzwe gukora muri uyu mwaka urangiye. Uyu mwaka hari ibyagaragaye ko byahindutse, uturere, ukurikiye twazaga mu myanya ya nyuma ubu twagiye dutera imbere tukaza mu myanya y’imbere. Turabashimira rero.

Imyanya y’inyuma, […] ni abanyuma bafite ibyo bakoze… nabo twabashimira ko bagerageje ariko ni byiza ko bahera aho ngaho bakareba neza impamvu baba batarakoze bikwiye cyangwa ngo banabone n’amanota yisumbuye […] bikwiye kuvamo n’isomo ryatuma abantu bakora neza ubutaha ndetse n’ababaye aba mbere nabyo abantu baba bakwiye kubirebera impamvu baje mu myanya y’imbere cyangwa babonye amanota meza nabwo ntabwo aba ari 100% keretse kera nibwo abantu bajyaga biha amanota 100%."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana ashyikirizwa ishimwe ryo kuba akarere ke karaje ku isonga mu mihigo ya 2016/2017

Uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2016/17

*Uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2016/17*

1. Rwamagana: 82.2%
2. Musanze: 81.28%
3. Huye: 80.55%
4. Gakenke: 80.12%
5. Nyarugenge:73.71%
6. Gatsibo: 79.55%
7. Kirehe: 79.39%
8. Burera: 79.33%
9. Gasabo: 79.19%
10. Gicumbi: 79.19%
11. Nyamashek: 79.1%
12. Rutsiro: 78.74%
13. Karongi:78.62%
14. Rusizi: 78.60%
15. Nyaruguru: 78.40%
16. Muhanga: 78.40%
17. Ngororero: 78.33%
18. Nyagatare: 77.85%
19. Kamonyi: 77.51%
20. Ngoma : 77.50%
21. Nyanza: 77.15%
22. Bugesera: 76.95%
23. Kayonza: 76.86%
24. Nyabihu: 76.15%
25. Kicukiro: 76.02%
26. Gisagara: 75.66%
27. Nyamagab: 75.55%
28. Ruhango: 75.27%
29. Rulindo: 75.19%
30. Rubavu : 72.76%

11:45: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Ikigo cy’Ubushakashatsi cyigenga cyitwa IPAR aricyo cyakoze isuzuma ry’uburyo imihigo yashyizwe mu bikorwa.

Mu gutanga amanota hashingiwe ku buremere bwa buri muhigo mu kwihutisha iterambere no ku bushakashatsi bwakozwe na RGB bujyanye n’uko abaturage bibona mu mitangire ya serivisi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Ikigo cy’Ubushakashatsi cyigenga cyitwa IPAR aricyo cyakoze isuzuma ry’uburyo imihigo yashyizwe mu bikorwa
Perezida Kagame mu muhango wo gutangaza uko uturere twahize utundi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/17

-  Mu mwaka wa 2017/2018, Kaboneka avuze ko imihigo izajyana no kongera ubuso bw’ubutaka buhujwe, kongera imbaraga muri gahunda yo kuhira imyaka, ibijyanye no gukora amaterasi y’indinganire. Yongeyeho ko ingo zisaga ibihumbi 17 zizatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo.

11:40: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ahawe umwanya kugira ngo agaragaza uko iyasinywe mu mwaka ushize yashyizwe mu bikorwa.

Yatangaje ko mu buhinzi hashyizwe imbaraga mu guhuza ubutaka aho byakozwe ku kigero cya 97%; amaterasi y’indinganire yakozwe ku kigero cya 95%; gutera amashyamba byakozwe ku kigero cya 102%; imihanda y’imigenderano yubatswe ku kigero cya 96%.

Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amafaranga mu nzego z’ibanze, uturere twinjije imisoro ku kigero cya 98% bw’ibyari byiyemeje; imidugudu y’icyitegererezo 45 yubatswe mu gihugu cyose.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, atangaza uko imihigo yasinywe mu mwaka ushize yashyizwe mu bikorwa

11:35: Perezida Kagame amaze kugera mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ahagiye kumurikwa uko imihigo yasinywe ku wa 9 Nzeri 2016 yeshejwe.

Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirenge; Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sena, Bernard Makuza ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Perezida Kagame asoma mu gitabo cy'imihigo

- Uko uturere twari twitwaye mu mihigo y’umwaka ushize

10:45: Mu gihe Perezida wa Repubulika ategerejwe mu nteko, abitabiriye uyu muhango bari muri morali mu ndirimbo zirata ibyiza by’u Rwanda.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, Mushikiwabo Louise
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba,Munyantwari Alphonse
Senateri Gakuba Jeanne d'Arc
Abasirikare n'abapolisi bitabiriye uyu muhango
Minisitiri Mushikiwabo Louise; Nsengimana Jean Philbert na Nyirasafari Esperance baganira

10:30: Abayobozi batandukanye bamaze kugera mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka; Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame baza kuvugira ijambo muri uyu muhango wo kugaragaza uko imihigo ya 2016/17 yeshejwe.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi ari kumwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu , Busabizwa Parfait
Tito Rutaremara (hagati) ari kumwe n'abandi basenateri bagenzi be
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith
Minisitiri w'Ubuhinzi n' Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), John Rwangombwa
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), John Rwangombwa {JPEG}
Minisitiri w'Ubutaka n'Amashyamba, Tumushime Francine
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda,Vincent Munyeshyaka
Minisitiri w'Ingabo, James Kabarebe aganira n'uw'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Papias Musafili
Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi

Kuva Imihigo yashyirwaho yatumye abayobozi barushaho gusobanurira abaturage uburyo bubahiriza inshingano zabo kandi inafasha mu kwihutisha ibikorwa na gahunda by’iterambere bigenewe abaturage. Umuco w’Imihigo wakwirakijwe muri za Minisiteri, muri za Ambasade no mu bakozi ba Leta.

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza