Rwamagana: Urubyiruko rwasobanuriwe uburyo gushyira hamwe ari isoko y’umutekano

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwiga muri Unilak, ishami rya Rwamagana rwasobanuriwe amahame FPR Inkotanyi yagendeyeho mu kubohora igihugu arimo kugira ubumwe ndetse ko ari isoko y’umutekano igihugu gifite uyu munsi.

Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 FPR imaze ibayeho, muri kaminuza zitandukanye hakomeje gutangwa ibiganiro byo gushishikariza urubyiruko gusobanukirwa n’amateka yaraze umuryango wa RPF Inkotanyi kuva ubayeho no kurushishikariza kugira uruhare rufatika mu mu iterambere ry’igihugu.

Mu biganiro byabaye muri Kaminuza ya Unilak, Ishami rya Rwamagana, tariki ya 29 Ugushyingo 2017, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred watanze ikiganiro ku rugendo rwa RPF kuva mu 1987 kugeza uyu munsi ubwo yizihiza imyaka 30 ibayeho yagaragaje ko kuguma mu mahame biyemeje no gukomeza ubumwe ari byo bigejeje u Rwanda aho rugeze.

Yagize ati “Intsinzi ituruka mu gushyira hamwe kw’abana b’abanyarwanda no kuguma ku ntego watangiranye ukazishikamaho.Ntabwo dukora twenyine nk’abari mu karwa, dukorana n’abandi ariko ntabwo politiki zabo zidukura ku cyerecyezo cyacu, turakorana ariko tugashikama ku mahame, icyerecyezo tukagikomeza.”

Yabasabye gukomera ku mahame n’intego z’umuryango wa FPR no kuyagenderamo kuko icyo waba warakoreye igihugu cyose ariko ugateshuka ku mahame biba imfabusa.

Ati “Harimo bamwe bari muri FPR ariko batashoboye kugumana za ndangagaciro za FPR. Ntabwo wavuga ngo warwanye urugamba muri RPA,ngo na nyuma hari ibitangaza wakoze uba minisitiri cyangwa guverineri, nyuma ukajya mu tundi tuntu tutari mu murongo wayo, uhita uhinduka umuntu utagize icyo avuze."

Yitanzeho urugero agira ati " Ndamutse mvuye ku mahame ya FPR yo guharanira ubumwe bw’abanyarwanda,umutekano iterambere n’ibindi byose twavuze, ... ngiye muri ruswa n’itonesha mpinduka ubusa.”

Mukadusabe Petronilla, rwiyemezamirimo ukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi nawe watanze ikiganiro yagaragarije urubyiruko uburyo umutekano igihugu gifite rwawubyaza umusaruro.

Ati “Gushyira hamwe bahoze batubwira niko gutumye uyu munsi dufite umutekano, ni ikintu gikomeye kuri twebwe. Ndasaba ngo mumenye akamaro kuba turi mu gihugu gituje bidufitiye kuko ntacyo tutabasha gukora dufite umutekano.”

Umuyobozi wa Unilak ishami rya Rwamagana, Dr Javas Semana yagaragaje ko hari icyizere kinini abona mu rubyiruko kuko asanga rufite ubushake n’inyota.

Ati “ Gahunda igihugu kirimo yo guharanira impinduka bigizwemo n’urubyiruko irashoboka kuko usanga inyota rugaragaza mu gukurikirana ngo rumenye aho igihugu cyavuye n’aho cyerezekeza bitanga icyizere kandi rufite imbaraga n’ubuyobozi burushyigikiye.”

Uwari uhagarariye abanyeshuri Byiringiro Shafiqueyasabye abanyeshuri bagenzi be gukomeza kurangwa n’ubumwe kuko ari bwo umwanzi atazabona aho amenera.

Muri kaminuza zitandukanye harimo gtangwa ibiganiro kugira ngo nk’urubyiruko rwitezweho kuba abayobozi b’ejo hazaza rukomeze kumva icyatuma u Rwanda rutazasubira inyumamu bihe by’umwijima rwanyuzemo.

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro muri Inlak ishami rya Rwamagana
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza