00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umugabo yasanzwe muri lodge yapfuye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Kanama 2021 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Umugabo wari wakodesheje icumbi ryo kuraramo mu Karere ka Rwamagana, yarisanzwemo amanitse mu mugozi yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye.

Uyu mugabo yasanzwe mu icumbi riherereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide yabwiye IGIHE, ko uwo mugabo yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “Uwo mugabo yasanzwe mu icumbi yapfuye. Ba nyiri icumbi nibo babibonye, baratumenyesha banamenyesha Polisi, nyuma rero twagiyeyo ariko haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.”

Uyu muyobozi yavuze ko hataramenyekana aho yari yaturutse ubwo yazaga kwaka icumbi. Muri icyo cyumba bahasanze ibyangombwa bye birimo telefone.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, (RIB) ruherutse gutangaza ko imibare igaragaza ku mu myaka ibiri ishize abantu 576 biyambuye ubuzima mu Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko mu bantu biyahura, 90 % baba bafite ibibazo byo mu mutwe kandi ko abenshi baba barabanje kubigaragaza ariko sosiyete ntibihe agaciro.

Ifoto igaragaza amarembo y'Umujyi wa Rwamagana ari naho habarizwa umurenge wa Kigabiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .