Rwamagana: Umugabo yafashwe abitsa muri banki amayero 2500 y’amiganano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2019 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorere mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro ku wa 30 Gicurasi yafashe umugabo ageregeza kubitsa amayero 2500 y’amiganano muri banki.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamudun Twizeyimana, yatangaje ko uyu mugabo yafashwe nyuma yo gutahurwa n’abakozi ba banki ko amafaranga afite ari amiganano.

Ati “Yaje kubitsa amafaranga bayashyize mu cyuma kibara kikanasuzuma ubuziranenge bw’amafaranga basanga ni amiganano bitabaza Polisi ahita afatwa”.

CIP Twizeyimana yaburiye abishora mu bikorwa byo gukora amafaranga y’amiganano kubireka kuko bigira ingaruka ku muntu ubifatiwemo ndetse no ku bukungu bw’igihugu.

Ati “Amafaranga y’amiganano agira ingaruka zikomeye mu kumunga ubukungu bw’igihugu nko gutakaza agaciro k’ifaranga ndetse agatuma ibintu bihenda ku isoko.”

Akomeza avuga ko abantu bakwiye gushaka indi mirimo ibateza imbere aho gukora ibinyuranyije n’amategeko, abibutsa ko ababyishoramo Polisi y’u Rwanda iri maso kugira ngo bafatwe kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

CIP Twizeyimana yashimiye abakozi ba banki bihutiye gutanga amakuru bakibona ko uriya mugabo amafaranga yari aje kubitsa ari amiganano, ndetse asaba n’abandi kujya bakora nka bo, akomeza asaba ibigo by’imari na banki gutunga imashini zisuzuma ubuziranenge bw’amafaranga.

Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cyo guhimba amafaranga akekwaho.

Naramuka ahamwe nacyo, azahanishwa ingingo ya 271 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano, aho ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose impapuro zivunjwamo amafaranga, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza