Rwamagana: Nyirakigarama wagurishirijwe inzu amaze imyaka ibiri arara mu rusengero

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Nyirakigarama Judithe w’imyaka 64 y’amavuko wo mu Kagari ka Nsinda, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, amaze imyaka ibiri ntaho gukinga umusaya, akarara mu rusengero rwa ADEPR rucyubakwa.

Uyu mukecuru uvugana agahinda n’ishavu ryinshi, agaragaza ko yatangiye kurara muri urwo rusengero mu 2015.

Nta byo kuryamira no kwiyorosa agira nubwo ari mu rusengero rurangaye; winjiye uhasanga agakeka karambuye naho utwenda twe adushyira mu gakapu akakabika mu kumba. Iyo abakirisitu baje gusenga aribatura mu rucyerera na we bagasengana.

Nyirakigarama avuga ko yatangiye kurara muri urwo rusengero nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga, ategereje ko atabarwa na leta agahabwa amabati.

Iyo nzu y’ibyumba bitatu imaze gusanwa, Nyirakigarama, yabwiye IGIHE ko yagurishijwe n’umuhungu we mu buryo budasobanutse, atabizi.

Avuga ko umuhungu we witwa Mpagazehe Emmanuel yagurishije iyo nzu na Nyirabagenzi Seraphine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Muhazi.

Yagize ati “Njye naje aha mu rusengero kuhacumbika mu 2015 ubwo inzu yanjye yasenywagwa n’umuyaga ariko rero siniyumvisha uburyo ushinzwe imibereho myiza ari we waje kuyigura n’umwana wanjye akabyemera kandi atambona kandi ari we wanampaye amabati yo kuyisana nk’umuyobozi ubwo umuyaga wayisenyaga.”

Yakomeje agira ati “Uwo musore yabaga i Kigali aza guhomba, yimukira ino n’umugore we noneho kubera ko inzu yari yarasenyutse ncumbitse mu rusengero. Sinzi uko babigenje nzakumva ngo yaragurishije ariko ntungurwa no kumva ngo n’uwo muyobozi wayiguze, cyane cyane ko we yari azi neza ko ari iyanjye."

Avuga ko ababazwa cyane n’uburyo asigaye aba mu rusengero kandi yari afite inzu, n’ukuntu yagurishijwe amafaranga miliyoni imwe n’igice kandi yari kugurwa nk’eshatu.

Nyirabagenzi waguze iyo nzu yabwiye IGIHE ko nta kosa afite ryo kuba yarayiguze.

Yagize ati “Njye ndumva nta kibazo kuko nayiguze nk’uko undi muturage wese yari kuyigura kuko uretse na hariya hari n’ahandi nagiye ngura kandi nta kibazo byateje, gusa icyo navuga n’uko ikigaragara uriya mubyeyi ashobora kuba afitanye ibibazo n’umusore kubera ko ni we twaguze sinaguze n’uriya mubyeyi.”

Akomeza avuga ko afite amakuru y’uko umusore w’uyu mukecuru ajya kugurisha iyo nzu yabanje kubyumvikanaho na nyina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Hanyurwimfura Egide, yavuze ko iki kibazo cy’uwo mukecuru akizi kandi kimaze igihe.

Yagize ati “Nibyo kiriya kibazo ndakizi kuko nkihagera uriya muturage yangejejeho imibereho ye mukorera ubuvugizi akarere gasaba ko asubira mu nzu ye ariko nyuma haje kuza indi barwa insaba ko nayisubiza uwari wayiguze.”

Uyu muyobozi yavuze ko gukemura ikibazo cy’uyu muturage yaje asanga muri uwo murenge kitari ku rwego rwe kuko yakigejeje ku karere.

Nyirakigarama Judithe ukomerewe n’ubuzima arya abikesheje abagiraneza n’abakirisitu batanze amaturo kuko nta sambu afite cyangwa umuryango wo kumwitaho.

Turakomeza gukurikirana amaherezo y’uko iki kibazo akarere kazakirangiza, n’uyu muturage akabona aho yegeka umusaya, akava aho arara mu rusengero rudakinze.

Nyirakigarama Judithe yicaye mu rusengero araramo rudakinze kuko ntaho kuba agira
Nyirakigarama Judithe nta byo kuryamira agira uretse aka gakeka
Nyirakigarama abyuka kare kugira ngo atabangamira abaza muri nibature
Nyirakigarama aba mu rusengero ruri hafi y'Akagari ka Nsinda
Urusengero Nyirakigarama Judithe araramo ruracyubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza