Rwamagana: I&M Bank yifatanyije n’abaturage mu muganda inishyurira mituweli imiryango 300 itishoboye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’isozwa ry’umuganda rusange usoza ukwezi kw’Ugushyingo 2017, I&M Bank yakoranye n’abaturage bo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, iyi banki yishyuriye mituweli imiryango 300 itishoboye, igikorwa kizafasha mu kubungabunga ubuzima bw’abayigize.

Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gutera ibiti n’ibindi bikorwa byo kwegeranya ibikoresho byo kubaka, abakozi ba I&M Bank bafatanyijemo n’abaturage n’izindi nzego zirimo polisi y’u Rwanda mu rwunge rw’amashuri rwa Nsinda.

Umuyobozi w’ishami ryita ku bakozi muri I&M Bank, Diana Kwarisiima, yabwiye IGIHE ko bahisemo gufasha iyi miryango itishoboye kubera ko n’ubusanzwe amafaranga babona bayakura mu baturage.

Yagize ati “Ntitujya twirengagiza ko amafaranga tuyabona tuyakuye mu baturage, rero igihe twungutse tuba tugomba kugira ayo tugarura kugira ngo na bo abafashe kwiteza imbere. Ni muri urwo rwego twahisemo kwishurira iyi miryango mituweli kugira ngo ibashe na yo kugira ubuzima buzira umuze.”

Yakomeje avuga ko atari iyi miryango yonyine bafashije kuko muri uyu mwaka wa 2017-2018 bamaze kwishyurira mituweli imiryango 1500 yo mu bice bitandukanye by’igihugu irimo iy’i Rusizi, Gicumbi, Nyamiyaga ndetse na Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Hanyurwimfura Egide, yavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa kuko kizatuma ubwitabire bw’abishyuye mutuweli buzamuka.

Yagize ati “ Twishimiye cyane iki gikorwa kuko kizatuma ubwitabire bwabishyuye mituweli mu Murenge wacu buzamuka kubera ko ubu twari tugeze kuri 87,7% byumvikane ko iyi miryango 300 izatuma ubwitabire bwabishyuye mituweli buzamuka kandi bizanatworohera kwegera abasigaye bishyura kugira ngo tuzagire ku 100% byabafite ubwisungane mu kwivuza.”

Habasa Alex w’imyaka 54 we yagize ati “ Ntabwo nababwira uburyo nabyishimiye ngo mubyumve kubera ko nari narabuze amafaranga yo kwishyura mituweli kuko nahoraga nibaza uko nituremba njye n’umugore nzabigenza nkabiburira igisubizo.”

Inzegoz'umutekano zirimo ingabo na Polisi zifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda
Abakozi ba I&M Bank bagiye gutera ibiti
Umuyobozi w’ishami ryita ku bakozi muri I& M Bank, Diana Kwarisiima ashyikiriza umuturage ikarita y'ubwisungane mu kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza