Kwamamaza

Rwamagana: Gitifu yaburiwe irengero asiga abaturage mu gihirahiro

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 07:32' na Emma-Marie Umurerwa


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murehe mu Murenge wa Muyumbu, ntawe uzi irengero rye none abaturage baheze mu gihirahiro kuko batabona serivisi bifuza uko bikwiye.

Ngoga Joseph, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murehe, nyuma yo kuvugwaho imikorere idahwitse yafashe icyemezo cyo kuva mu kazi adasezeye. Ibi byagize ingaruka ku baturage bavuga ko bamaze amezi atandatu nta muyobozi bafite, bituma nta serivisi bakibona ku Kagari.

Nk’uko bakomeza babivuga ngo bari bamaze imyaka itanu badafite umukozi ushinzwe imibereho myiza none hiyongereyeho no kutagira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.

Rukundo Emmanuel wemeza ko byamugizeho ingaruka yagize ati “Mu kagari kacu twagize ikibazo badushyira mu byiciro by’ubudehe bitandukanye n’amakuru twatanze, twabuze gitifu ngo atugire inama y’icyo twakora. Hari n’ibindi bibazo byinshi bicyemurwa na gitifu w’Akagari umuntu akajya ku Murenge nyuma, kubera ko ntawe dufite rero usanga tuharenganira.”

Uwamahoro Brigitte nawe ati “Natoraguye umwana, gitifu watoroste yari yaranyemereye ko hari inkunga akagari kazampa none rwose ubu ndi mu gihirahiro kubera ko yagiye atayimpaye cyangwa ngo ambwire izindi nzira nanyuramo.Baduhaye undi mu gitifu ukora no mu kandi kagari usanga rero twe atatwitaho ahubwo agakorera cyane mu kagari asanzwe akoreramo.”

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Muyumbu, Kubwimana Claude, ashimangira ko uwahoze ari gitifu w’Akagari ka Murehe yatorotse.

Yagize ati “Ibyo abaturage bavuga ko hashize amezi atandatu batagira gitifu ntabwo aribyo ahubwo hashize amezi abiri uwari gitifu w’Akagari ka Murehe atorotse, ntabwo twamenye uko yagiye naho yagiye gusa yari amaze igihe gito muri ako kazi ariko avugwaho imikorere idahwitse.”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza guha abaturage serivisi, bafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntebe akajya no mu kagari ka Murehe.

Ati “Uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa twajyanyeyo akora neza, akagari yakoragamo kasigayemo umukozi ushinzwe imibereho myiza. Twizera ko abaturage nta serivisi babuze.”

Kubwimana akomeza avuga ko mu gihe bagitegereje ko Akagari ka Murehe kabona undi mu gitifu bazarushaho kwegera abaturage no kureba niba koko batabona serivisi uko babyifuza.

Abaturage baheze mu gihirahiro
Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Muyumbu, Kubwimana Claude
Uyu musaza yemeza ko kutagira Gitifu byamugizeho ingaruka

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved