00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gutongana n’umugore we bapfa ihene

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Karere ka Rwamagana yasanzwe amanitse mu giti, bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gutongana n’umugore we bapfa amafaranga uyu mugabo yagurishije ihene ebyiri bari batunze ntayazane mu rugo ahubwo agataha avuga ko bayamwibye.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2021. Byaberete mu Mudugudu wa wa Karambi mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Rubona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rubona, Sichoke Adeodatus, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gutongana n’umugore we bapfa amafaranga yagurishije ihene zabo ebyiri agataha avuga ko bayamwibye.

Yagize ati “Twabimenye mu gitondo ko hari umuntu basanze mu giti yimanitse mu mugozi, tujyayo dusanga umugore we nawe arahari, yari yimanitse mu giti akoresheje ikirere, umugore we yatubwiye ko umugabo we yabyutse akajya kugurisha ihene kugira ngo bagure ingurube, amaze kuzigurisha amafaranga barayamwiba.”

Ngo uyu mugabo bamaze kumwiba amafaranga yatashye nijoro bwije ageze mu rugo abibwiye umugore baratongana cyane kuko umugore atumvaga uburyo bamwibye amafaranga yagurishije ihene ebyiri.

Ati “Nyuma yo gutongana umugabo yahagurutse atavuze atangira kuzinga imyenda ye yose ayishyira mu gafuka arasohoka aragenda, umugore ngo yamukurikiye ageze aho abona ari kurenga hakurya yigarukira mu rugo, mu gitondo ngo yabyutse bamubwira ko umugabo we yasanzwe mu giti bikekwa ko yiyahuye.”

Sichoke yavuze ko nyuma yo kuhagera nk’abayobozi bahamagaye umuganga araza amukorera isuzuma atanga uburenganzira bwo kumushyingura.

Uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye yakomokaga mu Karere ka Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .