Rwamagana: Bane bavanywe mu kirombe bagihumeka nyuma y’iminsi itatu kibagwiriye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 Mata 2018 saa 01:27
Yasuwe :
4 3

Polisi y’u Rwamda yatangaje ko ifatanije n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, yabashije kurokora ubuzima bw’abantu bane baguweho n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bagaheramo.

Ku wa 31 Werurwe 2018, ahagana sa tanu z’igitondo nibwo abantu batanu baguweho n’ikirombe mu Murenge wa Mwurire, ku bw’amahirwe umwe aza kuvamo ari mu zima, atanga amakuru.

Nyuma y’uko uwo abashije kuvamo agatanga amakuru ya bagenzi be bahezemo, hahise hatangira ikorwa byo kubashakisha, byarangiye mu gitondo cyo ku wa 3 Mata, bavamo bakiri bazima.

Itangazo Polisi y’igihugu yasohoye riragira riti “Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Mwurire, babashije gukura abantu bane mu kirombe bahezemo kuva ku wa Gatandatu ubwo cyabagwiraga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yari yabwiye RBA ko iyo mpanuka yatewe n’uko aho bacukura amabuye y’agaciro, hari haracukuwe igihe kirekire kuva mu gihe cy’Ababiligi, ku buryo hari aho bagera bagasanga harimo ibinogo.

Meya yanavuze ko hari gukorwa ibiganiro n’ibigo bicukura amabuye y’agaciro, bisabwa kujya bikoresha uburyo bushya bugezweho.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, ACP Rutaganira Dismas, asaba abacukura amabuye y’agaciro kwitonda no gushishoza cyane cyane muri ibi bihe by’imvura kuko ubutaka buba bworoshye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza