Rwamagana: Amashuri y’inshuke agiye guhindurwa ibigo mbonezamikurire bikwizwe mu midugudu yose

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko bugiye kongerera imbaraga ibigo by’inshuke bibarizwa muri aka karere, hagamijwe kubihindura ibigo mbonezamikurire bikagezwa mu midugudu yose muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.

Mu Karere ka Rwamagana habarurwa amashuri y’inshuke agera ku 129 ndetse n’ibigo mbonezamikurire 32 ubuyobozi bukaba bwifuza ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira bihereye hasi, buri mudugudu wagira ikigo mbonezamikurire cy’abana bato.

Ku wa Kabiri nibweo hatashywe ku mugaragaro ibyumba mboneza mikurire bibiri by’abana bato ndetse n’ishuri ry’inshuke byiyubakiwe n’abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Tugari twa Sovu, Cyanya na Sibagire.

Ibigo byatashywe bikaba bifite ibyumba 12 bikaba byaruzuye bitwaye arenga miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda, abaturage bakaba aribo babyiyubakiye akarere kabaha isakaro, amadirishya n’inzugi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana Hagenimana Jean Damascene, yavuze ko muri gahunda bafite harimo no guhindura amashuri y’inshuke ibigo mbonezamikurire hagamijwe kurwanya imirire mibi.

Yagize ati “Ubu dufite utugari 82 n’imidugudu 474, ubundi muri gahunda twihaye nk’Akarere ni uko kuri buri mudugudu habaho ikigo mbonezamikurire cy’abana, ariko biturutse ku bushobozi uko bugenda buboneka tuzagenda tuyakwirakwiza kugeza ageze hose.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo birakunda ko tugera muri buri mudugudu niyo mpamvu twagiye duhera mu tugari tumwe na tumwe aho ababyeyi bakora umuganda bakabumba amatafari akarere nako kakabagenera isakaro n’amadirishya.”

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kubibungabunga bakabifata nk’ibyabo, bakirinda kubyangiza kuko biba byaratanzweho amafaranga menshi yaba ayabo ndetse naturuka mu karere.

Umuyobozi ushinzwe amashuri abanza n’ay’inshuke mu Karere ka Rwamagana Nkunzimana Elias yabwiye IGIHE ko bidasaba ingengo y’imari ihambaye ahubwo bibasaba kongera serivisi zihatangirwa.

Ati “Biradusaba kongera serivisi zihatangirwa nko gupima abana, kuhigishiriza ababyeyi guteka indyo yuzuye n’ibindi. Tuzagenda tubikora gahoro gahoro kugeza imidugudu yose tuyisoje.”

Bamwe mu babyeyi barerera muri aya mashuri baravuga ko amaze guhindura byinshi ku buzima bw’abana babo. Mukeshimana Shadia utuye mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Cyanya yavuze ko mbere agisiga umwana we mu rugo yasangaga yahanduriye indwara nyinshi.

Ati “Abana bacu ubundi twabasigaga mu rugo rimwe na rimwe ugasanga yahanduriye indwara zitandukanye bitewe nuko yirirwaga azerera, ariko ubu ndabyuka nkamukarabya nkamwambika ubundi akajya kwiga nava gushakisha nkajya kumucyura tugatahana. Ubu utakwigisha umwana we byaba ari ubujiji bukomeye kuko amashuri yaratwegerejwe.”

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere duhagaze neza mu kurwanya imirire mibi, umwaka ushize habaruwe abana 644 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi hashyirwaho gahunda yo kubakurikirana kugeza bayivuyemo. Ubu mu Karere kose habarurwa abana 23 gusa.

Ibi byumba by'amashuri byatashywe uko ari 12 byatwaye arenga miliyoni 56 z'amafaranga y'u Rwanda
Abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Rwamagana bitabiriye iki gikorwa banagaburira abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza