Kwamamaza

Rwamagana:Amasambu yabo yaciwemo imihanda bakomeza kuyasorera

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 22:00' na Emma-Marie Umurerwa


Abaturage bo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana bamaze imyaka ibiri basorera ubuso bwose bw’amasambu yabo yaciwemo imihanda, akanashingwamo amapoto y’amashanyarazi.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko kubera agaciro baha ibikorwaremezo batigeze basaba ingurane, ariko kandi bababazwa nuko bakomeje gusorera ingano y’ubutaka bwose hirengagijwe igice cyashyizwemo ibikorwaremezo.

Aba baturage banavuga ko ahanyuze amapoto manini n’amatoya (haute /moyenne tension) hose bahasorera, ibi ngo babibonamo igihombo, kubera ko ubuso bw’ubutaka bakoresha buba bwagabanutse.

Uwitwa Nsabimana Diogène yagize ati “Kuva ku muhanda wa Leta kugera ku wundi harimo metero 300, kandi mu bugari bakuyeho metero 3 z’umuhanda. Icyangombwa nticyahinduwe kuko nakomeje gusorera ubuso bwose amafaranga ibihumbi 27 ku mwaka kandi umuhanda si uwanjye ni uwa Leta”.

Icyifuzo cy’abaturage

Bifuza ko akarere ka Rwamagana kajya kabaha ibyangombwa biriho ibipimo bishya ku buntu, dore ko ubusanzwe gukosoza icyangombwa byishyurwa amafaranga ibihumbi bitanu.

Nsabimana yakomeje agira ati “Kubera ko tuzi akamaro k’ibikorwaremezo, ntitwigeze twishyuza aho imihanda yanyuze, n’ibyo yangije nta wabyishyuje ariko badusaba ibihumbi 5000 ku cyangombwa kandi wabanje no kwishyura ibihumbi 30 umuntu uza gufotora ubutaka, ukongeraho amafaranga yo kuva hano ujya i Rwamagana. Akarere gakwiye kudufasha bakajya babituzanira ino aha ku buntu.”

Umukozi ushinzwe imiturire n’ubutaka mu murenge wa Muyumbu, Batagaruka Ferdinand avuga abaturage bakwiye kumenya ko umuhanda utuma agaciro k’isambu kiyongera.

Ati “Ubutaka bwagenewe ubuhinzi busorerwa amafaranga 10 kuri metero kare, naho aho guturwa ni amafaranga 30. Ufite hanini hagenewe guturwa, njyanama yemeye ko agaragaza aho atuye akahasorera, ahasigaye akazahasorera hatuwe.”

Batagaruka akomeza avuga ko umuturage utishoboye hashingiwe ku cyiciro cy’ubudehe arimo, yakwandikira njyanama akaba yasonerwa umusoro w’ubutaka.

Ibiro by'umurenge wa Muyumbu

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved