Rwamagana: Abaturage basabwe gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, basabwe gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo kandi abafite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside bakayatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bwa IBUKA muri Rwamagana, busanga hakiri ikibazo gikomeye kuko umubare w’Abatutsi bishwe bamaze gushyingurwa mu cyubahiro ari muke cyane ugereranyije n’Abatutsi biciwe ku kigo cya SAYI bo muri Cyimbazi na Cyarukamba muri rusange, aho habarurwa abagera kuri 800.

Senateri Nyagahura Margret, yavuze ko gusaba imbabazi no gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abatutsi muri Jenoside, ari wo musingi ukomeye w’ubumwe n’ubwiyunge.

Yasabye urubyiruko kumva ko ari rwo mizero igihugu gifite ku bumwe bwacyo kuko rwagize amahirwe yo kuvukira mu gihugu cyaranduye amacakubiri mu banyarwanda, bagaranira kubaho mu bumwe.

Senateri Nyagahura yavuze ko kwandika no kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda ari yo ntwaro yo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baba abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ati "Turasabwa kubungabunga ibimenyetso by’amateka yacu, kuko ntawundi ugomba kutuvugira amateka, kuyandika, nitwe ubwacu kuko nitwe tuyazi".

Munyaneza Isaie warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Segiteri Cyimbazi, ubu yahindutse Akagari ka Kimbazi mu Murenge wa Munyiginya, yavuze ko habaye ivangura rikomeye mu banyarwanda ndetse ko hanabaye gucura umugambi wo kwica abatutsi nk’uko bajyaga babibwirwa haba mu ngo zabo cyangwa mu ishuri.

Munyaneza avuga kandi ko kuba bibukiye ku gasozi k’iwabo ku nshuro ya kabiri, ari amahirwe akomeye yo gusana imitima y’abacitse ku icumu ndetse no gutuma abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi batanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kuba Segiteri ya Cyimbazi yari ikikijwe n’amakomine yari afite ba Burugumesitiri ba Komini Bicumbi, Komini Murambi na Komini Muhazi, bari bafite urwango rukabije rw’Abatutsi nabyo byongereye umurindi w’iyicwa ry’abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage gutanga amakuru y’abatutsi bishwe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuko imibiri yabonetse y’Abatutsi ari mike ugereranyije n’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Avuga ko ku bufatanye n’abaturage bagiye kubaka urukuta ruzandikwaho amazina y’Abatutsi bishwe bikazakorwa bitarenze iminsi ijana yo kwibuka.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rwamagana barishimira intambwe yatewe yo kubaka urukuta rwanditseho amazina y’abishwe muri Jenoside nka bumwe mu buryo bwo gusigasira amateka azafasha urubyiruko kumenya Jenoside yabereye muri ako gace.

Kubaka uru rukuta rwanditseho amazina y’Abatutsi biciwe muri uyu murenge kandi ngo bizafasha abaturage bose kwibuka no gutanga amakuru nk’imwe mu mbogamizi yagaragajwe n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko bwafashe umwanzuro wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’akarere mu yahoze ari Cyimbazi ku kigo cya SAYI kuko hiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye bizera ko bazarakorwa n’abajandarume barindaga icyo kigo gikwirakwiza amashanyarazi.

Kuba hariciwe abatutsi benshi muri ako gace ahanini ngo byatewe na Burugumesitiri wa Komini Gikoro, Bisengimana Paul wacengejemo amatwara interahamwe zirimo n’iza Cyimbazi nk’imwe muri segiteri yari igize Komini Gikoro.

Umugambi ngo bari bafite wari uwo kurimbura umututsi wese ntakubabarira ndetse no kubakurikirana aho bahungira hose muri Komini byahanaga imbibe nka Komini Bicumbi na Komini Muhazi.

Kuva mu mwaka wa 1990, Sitasiyo y’amashanyarazi bita SAYI yarindwaga n’abajandarume, ku buryo umugambi wa Bisengimana Paul wo gutangiza irimburwa ry’abatutsi bose muri Komini yayobaraga ya Gikoro, wamworoheye kuko bahahungiye bizeye umutekano ariko bakicwa n’interahamwe n’abajandarume.

Munyaneza Isaie warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Segiteri Cyimbazi
Senateri Nyagahura yasabye urubyiruko kubumbatira ubumwe
Bamwe mu batanze ubuhamya bavuga ko abatutsi bahungiye muri SAYI bizeye umutekano ariko bakicwa n'abo bahungiyeho
Hatangijwe ibikorwa byo kubaka urukuta ruzandikwaho amazina y'abatutsi biciwe muri SAYI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza