Rwamagana: Abasore babiri barohamye mu cyuzi bakurwamo nyuma y’iminsi ibiri bapfuye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 Kanama 2017 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Abasore babiri bo mu kigero cy’imyaka 20 na 24 y’amavuko, bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, barohamye mu cyuzi cy’igihangano cyifashishwa mu kuhira imyaka cyitwa Kimpima, bakurwamo nyuma y’iminsi ibiri bapfuye.

Abo banyakwigendera barohamye bari koga ku wa 29 Nyakanga 2017, hashira iminsi ibiri bari gushakisha bataraboneka, imirambo yabo ikurwamo ku wa 31 Nyakanga 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe, yabwiye IGIHE ko abo basore, ari Kabandana Emmanuel w’imyaka 20 na Barayavuga Martin ufite 24.

Yavuze ko imiryango yabo ivuga ko bari basanzwe bazi koga, ko bishoboka ko baheze mu ishayo ry’icyo cyuzi.

Yagize ati “Barohamye mu minsi ibiri ishize, bakurwamo ejo bapfuye imiryango yabo ihita ibashyingura. Ababo bavuze ko bari basanzwe bazi koga, dukeka ko kubera icyo cyuzi ari igikorano, baheze mu ishayo bakananirwa kwivanamo.”

Yakomeke avuga ko hifashishijwe abantu b’abahanga bazi koga batuye muri ako gace n’amato mu gushakisha imirambo y’abo basore, baza gukurwamo ku wa 31 Nyakanga 2017 bapfuye.

Icyuzi cya Kimpima, giherereye hagati y’Umurenge wa Munyaga n’uwa Kigabiro, cyifashishwa n’abahinzi baho mu kuhira imyaka ihingwa impande yacyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza