Rwamagana: Abanyeshuri 80 biga mu ishuri rimwe babyigana

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 12:24
Yasuwe :
1 0

Bamwe mu barimu bigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rubona mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko hari ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri butuma hari bamwe bataha nta kintu bumvise, hakiyongeraho ko hari n’abiga bicaye hasi kubera ikibazo cy’intebe zidahagije.

Intebe yagenewe kwicaraho abanyeshuri batatu yicaraho batandatu hakaba n’igihe barenga, abandi bakicara hasi. Iki kibazo ni umwihariko ku biga mu mashuri abanza, abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda bo usanga bicaye neza.

Umwe mu barimu wifuje ko izina rye rigirwa ibanga yagize ati «Abanyeshuri ni benshi cyane mu ishuri ku buryo humva abicaye imbere gusa, ab’inyuma bagataha nta kintu bumvise. Ku kijyanye n’uburyo bicaye na byo ni ikibazo kuko bandika babyigana.»

Undi mwarimu ati «Umuntu ataha yarwaye umutwe, uzi guhera mu gitondo wigisha abana barenga 80 uri umwe? Ni ikibazo gikomeye. Iyo umuntu amaze kunanirwa ijwi ntirirenga aho riri usanga tuvuga gahoro hakumva abicaye hafi gusa.»

Bamwe mu banyeshuri twaganirije bavuze ko bataha barwaye ibikanu kubera kwisumbukuruza kugirango babashe kureba ku kibaho. Hari uwagize ati «Iyo wicaye inyuma kureba ku kibaho biba ari ikibazo noneho rero wakwisumbukuruza cyane bigatuma utaha warwaye ibikanu.»

« Dufite ikibazo gikomeye cy’intebe »

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rubona, Izabiriza Roseline, yatangarije IGIHE ko bafite ikibazo gikomeye cy’intebe abanyeshuri bicaraho kuko izo bafite zidahagije.

Yagize ati «Ubucucike ni byo burahari bugira n’ingaruka ku myigire y’abanyeshuri ariko ikibazo gikomeye cyane dufite ni intebe zo kwicazaho abanyeshuri kuko izo difite ntizihagije. Rwose ni ikibazo kidukomereye cyane by’umwihariko mu mashuri abanza. Tubonye n’ibindi byumba by’amashuri byadufasha kugabanya ikibazo cy’ubucucike.»

Urwunge rw’Amashuri rwa Rubona, ni ishuri leta ifatanyije na Kiliziya Gatolika rikaba ryarubatswe mu 1961. Mu mashuri abanza bafite abanyeshuri 1600; kugira ngo ikibazo cy’ubucucike gikemuke bakeneye nibura ibyumba 10 by’amashuri.

Intebe rifite ngo hafi ya zose zirashaje ndetse Ubuyobozi bwaryo buvuga ko amafaranga buhabwa na leta agenewe kugura ibikoresho rikenera, ko intebe zitabonekamo dore ko ziba zihenze.

Kwicara babyigana ni kimwe mu bibangamiye imyigire y'abanyeshuri
Urwunge rw'Amashuri rwa Rubona
Abanyeshuri bavuga ko bataha barwaye ibikanu kubera kwisumbukuriza ngo babashe kubona ku kibaho
Intebe zidahagije zituma hari abiga bicaye hasi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza