00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abangavu 185 babyaye imburagihe bagiye gusubizwa mu ishuri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamaze kubarura abakobwa 185 babyaye imburagihe bari munsi y’imyaka 18, bakaba bagiye gusubizwa mu ishuri.

Byatangajwe nyuma y’icyumweru kimwe butangije ubukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana” bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abangavu, gukura abana mu mihanda n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko mu ntego bari bafite muri ubu bukangurambaga kwari ugukemura bimwe mu bibazo by’abangavu batewe inda no gukumira aho bishoboka.

Ati “Ubu tumaze kubona abana barenga 180 batewe inda imburagihe, rero dufatanyije n’abafatanyabikorwa muri iyi gahunda ya “Tujyanemo”, tugiye kureba uburyo abashaka gusubira mu mashuri mu buzima busanzwe bayasubizwamo, dufite abafatanyabikorwa bazaduha ibikoresho tunafatanye n’ababyeyi ku buryo bazasigarana abana babyaye abandi bakajya kwiga.”

Yakomeje avuga ko abandi badashobora guhita bajya mu ishuri ako kanya bazabahuza n’abafatanyabikorwa babigisha imyuga y’igihe gito ku buryo bibafasha mu kwiteza imbere.

Mutoni yavuze ko kandi abana babyawe n’aba bagiye gusubizwa mu mashuri bazandikisha mu bitabo by’umwimerere abandi bajyanwe mu marerero ku buryo ibibazo by’abana babyaye imburagihe bikemurirwa rimwe muri ubu bukangurambaga.

-  Umwe mu bakobwa yahawe umwihariko

Akarere ka Rwamagana katanze umwihariko kuri umwe mu bakobwa umaze iminsi avuga ko yatewe inda akiri muto, ariko ababyeyi be bakaza kuvuga ko afite imyaka 25 aho kuba 17 nkuko yabivugaga.

Mutoni Jeanne yavuze ko uyu mukobwa bazamuba hafi bakamuganiriza kubera ibibazo by’ubukene yagize bigatuma ata umuryango we, yavuze ko umwana yabyaye bagiye kumukurikirana kandi ko nta kibazo azagira.

Ati “Nyina hari iby’ibanze Akarere kazakomeza kumufasha, tuzagerageza kumuha icyiciro cy’urugo rwe kuko uwo babyaranye yamwemereye inzu, ashobora gushakirwa akazi n’ubundi buryo bwamufasha nashobora no kwiga imyuga tuzabimukorera.”

Kuva ubu bukangurambaga bwatangira ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bari guhuza abana bari hagati y’imyaka 15 na 24 bakabaganiriza ku buzima bw’imyororrokere, hahujwe kandi ababyeyi n’abana babyaye imburagihe baraganirizwa, imiryango 85 ifite abana bakuwe mu buzererezi yaraganirijwe inemera gusubiza abana babo mu ishuri n’ibindi bikorwa binyuranye bigamije gufasha abana.

Abakobwa babyariye iwabo bifuza kwiga, ubuyobozi buvuga ko buzakorana n'abafatanyabikorwa batandukanye bakabarihirira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .