00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abahoze ari abakorerabushake mu kurwanya Covid-19 bahawe akazi ka leta

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Abasore n’inkumi 41 basanzwe bifashishwa mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rwamagana, bahawe imyanya muri Leta bamwe bagirwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari abandi bagirwa abashinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni imyanya bahawe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’igihe kinini mu Karere ka Rwamagana hagaragara icyuho mu buyobozi bw’utugari aho ahenshi wasangaga bafite umuyobozi umwe muri babiri bemewe.

Abahawe akazi ni urubyiruko 41 rwatoranyijwe mu basanzwe bagaragara mu rubyiruko rw’abakorerabushake muri iyi minsi bari gufasha inzego z’ibanze mu kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko bahaye akazi uru rubyiruko kugira ngo rubafashe mu gukemura ibibazo by’abaturage hirya no hino mu tugari.

Yavuze ko abahawe akazi kuri ubu bahindutse abakozi ba Leta ku bw’amasezerano kandi ngo bizeye ko bazakora neza nk’uko bakoraga mu bakorerabushake.
Ati “Iyo yagiye mu kazi ntaba akiri umukorerabushake aba yabaye umukozi wa Leta nk’abandi, agakorera Leta ku bw’amasezerano, aba asabwa inshingano nk’iz’abandi, hakaniyongeraho igikorwa gikomeye cyo gufatanya n’izindi nzego kurwanya icyorezo cya Coronavirusi cyugarije abanyarwanda.”

“Aho bitandukaniye n’abandi bakozi bashya bazaga mu kazi ka leta hari ubwo hazaga umuntu mushya avuye ku ntebe y’ishuri akamara igihe runaka yiga aho agiye gukorera, ariko uru rubyiruko akenshi rwabaga ruri kumwe n’abayobozi batandukanye ku buryo bitazabagora.”

Mbonyumuvunyi yavuze ko babitezeho gukomereza ku nshingano bakoraga, ati “Baje nk’abantu bagiye gukomereza muri za nshingano bafashagamo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ubu rero ni bo bagiye kujya babazwa za nshingano aho kuba abafasha b’ubuyobozi.”

Kuri ubu urubyiruko rw’abakorerabushake rwashyizwe mu mirimo ni 41 barimo abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku Kagari 24 n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 17.

Bamwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake bafashaga inzego z'ubuyobozi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kurwanya Covid-19, bahawe akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .