00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umwarimu afunzwe akekwaho gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Umwarimu wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, afunzwe akekwaho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza, Mbanzabugabo Jean Claude, yavuze ko ibi byakozwe mu ijoro ryo wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Bikono.

Ati “Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mwarimu, abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe. Basanze ari gutaka bamenyesha inzego z’umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.”

Mbanzabugabo yaboneyeho kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu uwo ari we wese wabonwa arimo gukora amahano nk’ariya.

Uyu mwarimu ukekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 31 ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yahise agezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

Ukekwaho gusambanywa we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda muri One Stop Center ngo abashe kwitabwaho.

Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yanyoye inzoga mu gihe we ibyo ashinjwa abihakana akavuga ko ari ukumwanga kubera ko bamushinja kugira ibigambwa (amwe mu marozi akunze kugaragara mu karere ka Rutsiro).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .