Rutsiro: Ubuharike n’ubushoreke ku isonga mu gukurura amakimbirane mu muryango

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 24 Nzeri 2016 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro bagaragaje ko ubuharike n’ubushoreke bikihagaragara ari bimwe mu bikomeje gukurura amakimbirane mu muryango no kubangamira ihame ry’uburinganire.

Mu bukangurambaga bugamije kurwanya amakimbirane mu muryango, bwateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ni bwo abaturage babigaragaje, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2016.

Muri ubu bukangurambaga bwabereye mu mirenge yose y’Akarere ka Rutsiro, abatuye Mukura bo bemeje ko amakimbirane aharangwa akunze guturuka ku kuba abagabo benshi bakunze kujya mu nshoreke ndetse abandi bagahitamo guharika abo bashakanye.

Nyirahakizimana Alphonsine yagize ati “Guharika ntibigikorwa cyane, abagabo bafite inshoreke bo ni benshi. Byangiza iterambere ryacu, kubera ko iyo byagenze gutya, umugabo nta kintu na kimwe aba agikora mu rugo, ataha amutoteza amutuka ati nturi umugore. Mbese urumva ko umugore nta mutekano aba afite.”

Aba baturage kandi bahamya ko guharika no kujya mu nshoreke hari ababikomora ku myumvire ya ba sogokuruza babo bumvaga ko kugira abagore benshi ari ishema ku mugabo.

Harelimana Pascal yagize ati “N’abakera ino aha barabikoraga, kuko habaga ibiryo, abantu bakirirwa banywa; noneho ugasanga umugabo afite abagore batatu cyangwa bane.Uretse ko ubu byagiye bicika, ubu ibibaho abantu baragenda bagahurira iyo mu bihuru, abana bakavuka muri ubwo buryo.”

Hari n’abemeza ko iyi mico ituruka ku businzi no kuba abantu batagira icyo bakora bakirirwa mu kabari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mukura, Icyizihiza Alida, na we yemeje ko ihohoterwa muri uyu murenge rihari ariko ahanini ryaturukaga ku itegeko ry’umuryango ritari risobanutse neza ndetse n’ubuharike.

Ati “Irindi hohoterwa rihari ni irishingiye ku buharike, abagabo bagiye bafite ingo nyinshi, bakabyarayo abana, noneho babana bamara kuba benshi ntibabashe kubona ibibatunga uko bikwiriye. Ugasanga amakimbirane aravuze, abagore bashatswe ari benshi, umugabo ntabashe kubabonera ibyo bakeneye, noneho bikaziraho n’ubukene.”

Yakomeje avuga ko ubuharike bugaragara muri uyu murenge bukorwa mu ibanga, aho bikunze kumenyekana iyo abana bamaze gukura bakajya kurega bashaka ko ba se babagenera ibyo babagomba ariko ugasanga abagabo barabanza no kubihakana.

Umukozi ushinzwe guteza imbere umuryango muri MIGEPROF,Jean Pierre Habimana, yasabye aba baturage kugendera kure ubusinzi n’ibindi bituma bishora mu ngeso z’ubuharike n’ubushoreke, avuga ko ari ugutatanya imbaraga zagahurijwe hamwe bakiteza imbere ndetse avuga ko ari byo bituma akarere ka Rutsiro gakomeza kuza mu turere dukennye mu gihugu.

Ati “Hakwiye rero y’uko duhindura imyumvire, tukabaho mu buryo bwiza buhesha imiryango yacu agaciro.Umuntu ukunda u Rwanda si uwambara umwenda wa gipolisi cyangwa uwa gisirikare gusa, ni umuntu wita ku nshingano ze. Inshingano z’umuryango zireba buri wese.”

Abaturage b’Umurenge wa Mukura kandi basobanuriwe gahunda ya HeforShe, basaba abagabo bahatuye kwitabira gusinya kugira ngo umuhigo wahizwe na Perezida Paul Kagame wo kubona abagabo barenga ibihumbi 100 bashyigikiye ihame ry’uburinganire ukomeze gushimangirwa.

Abaturage bemera ko mu Murenge wa Mukura hakirangwa ubuharike n'ubushoreke
Abaturage bavuga ko itegeko rishya ry'umuryango rizakemura ibibazo byinshi
Jean Pierre Habimana, yababwiye ko guharika ari ugutatanya amaboko
Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'amatorero nabo bari bitabiriye ubukangurambaga ku kwirinda amakimbirane mu ngo
Harelimana Pascal yemeza ko guharika ari umuco bakomora kuri ba sogokuruza babo
Nyuma y'uyu muhango, abaturage bacinye akadiho mu mbyino gakondo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza