00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Polisi yafashe umugabo wishe umugore we bapfa inshoreke

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 29 Mata 2021 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo nyuma yo kwica umugore we Nyirabajyambere Vestine amukubise umwase mu mutwe, hanyuma agahita atoroka.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu masaha ya saa tatu n’igice mu mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yemeje aya makuru ivuga ko uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murunda mu gihe iperereza riri gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Bivugwa ko uwo mugabo yarwanye n’umugore bapfa inshoreke nyakwigendera yashinjaga umugabo we kwangirizaho umutungo w’urugo.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .