Minisitiri Nsengimana yasabye abarangije Iwawa kubyaza umusaruro amasomo bahawe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Kanama 2016 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko rusoje amasomo mu Ishuri rya Iwawa kudapfusha ubusa amahirwe bafite ndetse babyaza umusaruro amasomo bahawe kuko akenewe ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri 870 bahabwaga amasomo atandukanye mu kirwa cya Iwawa nibo barangije mu cyiciro cya 10.

Minisitiri Nsengimana yatangarije abarangije amasomo arimo ubwubatsi, ubudozi n’ububaji ko babonye amahirwe atarabonywe n’urundi rubyiruko bityo ko batagomba kuyapfusha ubusa.

Yagize ati “ Mwagize amahirwe yo kuvukira mu gihugu kiyobowe neza, gitera imbere mu bukungu, uyu munsi ayo mahirwe mugiye kuyasanga hirya no hino mu turere mukomokamo, amahirwe yo kuba mwasubira mu ishuri ku bashaka gukomeza arahari.”

Minisitiri yakomeje abwira aba banyeshuri ko amasomo y’ubumenyingiro bahawe akenewe ku isoko ry’umurimo bityo ko nayo ari andi mahirwe bagomba kubyaza umusaruro.

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo bavuga ko bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, ariko amasomo bahawe yatumye bahindura imico ndetse azabafasha kwiteza imbere.

Nsanzimana Obed avuga ko bakimujyana Iwawa yari azi ko agiye mu buzima bubi, gusa ngo yahaboneye ibitandukanye.

Yagize ati “ Nanywaga itabi, nkanywa urumogi, numvaga nta muntu wampa akazi ngo ngakore, baramfashe banzana hano Iwawa ntekereza ko ngiye kubaho mu buzima bubi kuko baratubwiraga ngo abajyanywe Iwawa barakubitwa cyane. Narahageze nsanga ni ibinyoma ahubwo nishimira amasomo baduhaye.”

Akomeza avuga ati “ Nkanjye ndangije amasomo mu bwubatsi, ngiye kujya hanze nkoreshe ubwenge nkuye ahangaha kandi sinzongera no kunywa ibiyobyabwenge kuko numva narahindutse nabonye ibimfitiye akamaro.”

Aba banyeshuri basoje amasomo bagaragaje ko bishimiye isomo rishya bahawe ryo kwiga amategeko y’umuhanda na moto.

Ntezimana Innocent yagize ati “Iri somo ryo kwiga gutwara ibinyabiziga twese turihuriyeho nta munyeshuri n’umwe hano utaryiga, twigishijwe amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga ku rwego rwa moto. Gusa twagize ikibazo, ubu tugiye gutaha tudafite uruhushya rwo gutwara kandi twari twizeye ko tuzarutahana.”

Kuri iki kibazo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yabijeje ko Ku bufatanye na Polisi y’igihugu bagiye kuzashyirirwaho gahunda yihariye bagakora ikizamini bagahabwa impushya zo gutwara zo ku rwego rwa Categorie A.

Abenshi mu bajyanwa mu kigo cya Iwawa bataha barahindutse, bararetse ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, ariko hari bamwe binanirana ndetse bagasubirayo.

Kuri ubu abagera kuri 303 ubu bagaruwe ku nshuro ya kabiri ku masomo nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cya Iwawa Niyongabo Nicholas.

Kugeza ubu muri Iki kigo ngororamuco harimo abana n’abantu bakuru bagera ku 3039, muri bo abafashwe bakoresha urumogi bakaba ari 2068.

Urubyiruko rurangije mu masomo yo kudoda
Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo
Minisitiri Nsengimana ashyikiriza umwe mu banyeshuri urangije Iwawa impamyabushobozi
Abayobozi n'abanyeshuri barangije Iwawa mu ifoto rusange
Abagize imiryango y'abanyeshuri barangije Iwawa bitabiriye uyu muhango
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza