Rutsiro: Mineduc yatuwe ikibazo cy’abana b’ishuri ribanza bajyanwa gucukura amabuye y’agaciro

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yeretswe ikibazo cy’abana biga mu Ishuri ribanza rya Manihira mu Karere ka Rutsiro bajyanwa mu mirimo ivunanye irimo gucukura amabuye y’agaciro no gusoroma icyayi.

Ni ikibazo cyakirijwe itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi ku wa 14 Gicurasi 2018 ubwo basuraga iryo shuri riherereye mu Murenge wa Manihira, muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko mu mwaka ushize wa 2017 abana 18 bavuye mu ishuri burundu naho abagera ku 108 barasibira kubera kwiga nabi bagatsindwa kuko hari nk’abakandagira mu ishuri rimwe mu cyumweru.

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Manihira, Nikuze Balthazar, yavuze ko kuba abana babacika bakajya muri iyo mirimo biterwa no kuraruka ndetse no kuba ababyeyi babo batabakurikirana uko bikwiye.

Ati “Duturanye n’ahacukurwa amabuye y’agaciro ndetse n’icyayi kiri hafi yacu, abana rero bageze mu wa Gatanu no mu wa Gatandatu batangira gusa n’abararuka bagatekereza amafaranga kuko baba babona bakuru babo ari byo babamo.”

Nikuze yakomeje avuga ko icyo kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ngo bubafashe ariko gisa n’icyananiranye.

Ati “Tubigeza ku buyobozi ku buryo dutanga amazina y’umwana, umubyeyi we n’aho atuye ariko ubufasha baduha ni ugukomeza gukangura ababyeyi. Ababyeyi ntabwo badufasha kuko usanga rimwe na rimwe imyumvire yabo itemera, hari n’abatubwira ko abana badahari kandi bagenzi babo batubwira ko bababonye.”

Bamwe mu barimu bigisha kuri iryo shuri bavuga ko babangamirwa no kuba hari abana basiba kwiga kenshi kuko bituma batajyana n’abandi mu myigire bikabaviramo gutsindwa bigatuma bivugwa ko batigisha neza.

Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi, Habimana Jacques, yavuze ko icyo kibazo kigomba guhagurukirwa n’inzego z’ubuyobozi kigashakirwa igisubizo.

Ati “Twaganiriye n’abarezi tubagaragariza uruhare rwabo kugira ngo icyo kibazo gikemuke. Turaganira n’akarere kugira ngo igihe bahawe raporo bajye bahita babyitaho ntibikwe mu tubati ahubwo bafatanye n’inzego z’ibanze na Polisi kugira ngo abo bana bagarurwe mu ishuri hakiri kare”.

Mu bitekerezo bitangwa na bamwe mu barimu ni uko hajya hashakishwa abagira uruhare mu kuvana abo bana mu ishuri, yaba ababyeyi babo cyangwa abandi babajyana muri iyo mirimo bahaganwa.

Gukoresha abana imirimo ivunanye bihanwa n’amategeko. Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 217 itanga ubusobanuro bw’ijambo ”umwana” nk’umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.

Ingingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda igira iti ‘‘Umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 300.

Ishuri ribanza rya Manihira ryigaho abanyeshuri 725 biga mu mashuri abanza n’ay’incuke.

Gahunda ya Minisiteri y’uburezi y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi, icyiciro cyayo cya kabiri cyatangiye tariki ya 2 Gicurasi cyasojwe kuri uyu wa 15 Gicurasi 2018. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro no guhanga ibishya ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”

Abakozi ba Minisiteri y'Uburezi basabye abana biga kuri Ishuri ribanza rya Manihira kwitabira kwiga bakareka kujya mu bindi bidafite ahazaza heza
Abarimu bo mu Ishuri ribanza rya Manihira basabwe gutanga umusanzu mu gutuma abana batava mu ishuri
Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi, Habimana Jacques, yavuze ko ikibazo cy'abana bakoreshwa imirimo yo gucukura amabuye y'agaciro kigomba guhagurukirwa n’inzego z’ubuyobozi kigashakirwa igisubizo
Itsinda ry'abakozi ba Minisiteri y'Uburezi basuye Ishuri ribanza rya Manihira
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Manihira, Nikuze Balthazar, yavuze ko kuba abana babacika bakajya mu mirimo biterwa no kuraruka no kuba ababyeyi babo batabakurikirana
Ishuri ribanza rya Manihira ryigaho abanyeshuri 725

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza