Rutsiro: Hatwitswe udupfunyika tw’urumogi 6500

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Gashyantare 2021 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro Umurenge wa Gihanga ku bufatanye n’Urwego rushinzwe ubushinjacyaha mu Karere ka Rutsiro n’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) muri aka Karere batwitse urumogi rungana n’udupfunyika ibihumbi 6, 501.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko urumogi rwatwitswe rwafatiwe mu bikorwa bya buri munsi bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, ibikorwa byabaye kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza 2020.

Yagize ati” Urumogi rwatwitswe rwafashwe mu mezi atatu gusa, rwafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abacuruza bakanakwirakwiza urumogi mu baturage. Abantu 24 bafatiwe muri ibyo bikorwa,hakorwa dosiye 19 zashyikirijwe ubutabera."

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge, yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko bikaba bitera gukora ibindi byaha.

Ati "Ufatiwe mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge nko kubikwirakwiza, kubicuruza no kubikoresha ashyikirizwa ubutabera byamuhama akabihanirwa bikamuviramo igifungo kitari gito kandi yakabaye akora ibindi bimuteza imbere aho gushyirwa muri gereza. Haba igihombo ku muntu ku giti cye, umuryango we ndetse no ku gihugu muri rusange."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ko Polisi itazahwema kubarwanya ku bufatanye n’izindi nzego. Yavuze ko ahaturuka ibyo biyobyabwenge ndetse n’amayeri akoreshwa n’ababyinjiza mu gihugu byamenyekanye, avuga ko utarafatwa ari igihe cye kitaragera naho ubundi azafatwa.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Usibye aha mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, no mu zindi Ntara Polisi y’u Rwanda ifatanije n’Urwego rw ’ubushinjacyaha, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha bafatanije gutwika ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Urumogi rwatwitswe rusaga udupfunyika 6500

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .