Kwamamaza

Rutsiro: Batanu bafatiwe mu mukwabu w’abacukura amabuye mu buryo butemewe

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 07:33' na IGIHE


Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro n’abafatanyabikorwa bayo, ku itariki ya 9 Kanama yafatiye mu Murenge wa Rusebeya abantu batanu barimo n’umugore, bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Polisi ikaba yaranafatanye aba bakekwa ibiro 1,438 bya tini n’ibindi 702 bya Coltan.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rutsiro SP Boniface Kagenza,avuga kuri iki bikorwa yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bihisha inyuma y’ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bakohereza abandi mu birombe cyane cyane mu masaha y’ijoro, amabuye baba bakuyeyo bakayabagurira.”

Yakomeje avuga ati “Tumaze kubona ayo makuru nibwo twakoze umukwabu, ari nabwo twafashe aba batanu bakekwaho kuba ku isonga ry’ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, ni nabwo muri uwo mukwabu twanafatanye uwitwa umwe litiro 2000 z’inzoga zitemewe n’amategeko.”

Aba bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje.

Rutsiro ni kamwe mu turere dufite ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro, cyane cyane mu mirenge ya Rusebeya, Manihira na Murunda, ari naho ibi byaha bikunda kugaragara cyane.

SP Kagenza yashimiye abaturage kubera ubufatanye bwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange, no kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko by’umwihariko.

Yavuze ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufite amategeko n’amabwiriza abugenga, kandi kuyacukura no kuyagurisha bikorwa n’amakoperative ndetse n’abantu babifitiye uburenganzira.”

Gukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, bihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umwaka ushize Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU), kakaba gashinzwe gushyira mu bikorwa amategeko yo kurengera ibidukikije, kwigisha no gukangurira abaturage kubirengera.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved