Kwamamaza

Rutsiro: Abana babiri bishwe n’inkuba undi arakomereka

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 10:21' na Hakizimana Thamimu


Abana batatu bo mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bakubiswe n’inkuba ubwo bari barimo kuvoma ku mugezi, babiri muri bo barapfa.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016, nibwo aba bana batatu barimo uw’imyaka irindwi n’uwa 13 bavukana ndetse n’uw’imyaka 10 bakubiswe n’inkuba ubwo bari kuvoma ku mugezi.

Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko abo bana bakimara gukubitwa n’inkuba bahise bajyanywa ku bitaro by’i Murunda babiri muri bo bahita bapfa undi akaba agikurikiranwa n’abaganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa ubushakashatsi kugirango bamenye impamvu aka Karere kibasirwa n’inkuba.

Yagize ati “Ubushakashatsi buri gukowa kugirango tumenye ikibitera kuko hari abavuga ko inkuba zihibasire kubera imisozi miremire abandi bakagaragaza ko biterwa n’amabuye y’agaciro dufite mu butaka ariko dutegereje kureba icyo ubushakashatsi bwatangiye gukorwa mu mwaka ushize buzagaragaza.”

Yakomeje asaba abaturage kujya birinda kujya munsi y’ibiti n’ahantu hari amazi mu gihe cy’imvura. Mu mwaka ushize abantu 12 muri aka Karere bishwe n’inkuba.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved