Gasabo: FPR yungutse abanyamuryango 300

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Kanama 2016 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango bashya basaga 300 barahiriye kwinjira mu muryango FPR Inkotanyi nyuma yo kwishimira ibyo wabagejejeho birimo kubakura mu macakubiri ndetse no kubageza ku iterambere rirambye, basabwe gushyira mu bikorwa amahame abagenga ndetse no kubahiriza indangagaciro z’umuryango.

Umuhango wo kurahiza aba banyamuryango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kanama 2016 wahuriranye n’Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge, yateraniye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Muri iyi nteko rusange, abagore bahoze bacururiza mu muhanda bashimye uruhare rw’Umuryango FPR mu iterambere bamaze kugeraho.

Batangaje ko bagikorera ubucuruzi mu muhanda, izuba ryabarasiragaho rikarinda ribarengeraho, mu gihe cy’imvura bakanyagirwa n’ibicuruzwa byabo bikangirika, ariko babikesheje ubuyobozi bwiza bw’igihugu, bibumbiye muri koperative, bubakirwa isoko, ndetse bahabwa n’igishoro cyo gutangira ubucuruzi.

Intumwa y’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, muri iyi nteko rusange, Karinamaryo Théogène, mu kiganiro kirambuye yagejeje ku banyamuryango, yagarutse ku mateka y’uyu muryango, avuga ko wabayeho kubera amateka mabi yaranze u Rwanda imyaka igera ku 100 kuva 1894 umuzungu yinjira mu Rwanda kugera 1994 ingabo za FPR Inkotanyi zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karinamaryo yasabye buri wese gusigasira inkingi zose icyenda zigomba kuranga umunyamuryango wa FPR Inkotanyi kugirango arusheho kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu.

Inkingi icyenda uyu muryango wubakiyeho zirimo kugira ubumwe, gusigasira umutekano n’ubusugire bw’igihugu, ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi, umutungo ushingiye ku butunzi kamere bw’igihugu, imibereho myiza, kurwanya ruswa no gutonesha, gucyura impunzi no kurwanya ibitera ubuhunzi, kubana neza n’amahanga ndetse no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 3000 baturutse mu tugari twose tugize uyu murenge, bamurika ibikorwa byagezweho birimo ibikomoka mu buhinzi n’ubukorikori isozwa no gusabana.

Abanyamuryango bashya barahira
Abagize urugaga rw'abagore mu murenge wa Rusororo biyemeje ubufatanye
Abagore bacururizaga mu muhanda bamaze kugera ku iterambere
Umuyobozi wa FPR mu murenge wa Rusororo
Abanyamuryango b'abagore bari babukereye
Abanyamuryango basaga ibihumbi bitatu, bitabiriye inteko rusange mu murenge wa Rusororo
Abayobozi bareba ibyamuritswe
Umuhango wo kurahiza abanyamuryango bashya wasojwe no gusangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza