Rusizi: Uwaciwe amafaranga yo kutamenya gusoma no kwandika yayasubijwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Kanama 2019 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro,RRA, cyatangaje ko ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi cyatangiye gukurikirana abakozi bacyo baherutse kwaka amafaranga umuturage bamuziza ko atazi gusoma.

Umuturage waciwe amafaranga yo kutamenya gusoma yitwa Nsabimana Dominique wo mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, aho yaciwe amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw).

Nk’uko bigaragazwa n’inyemezabwishyu yatanzwe n’umukozi wa RRA, aya mafaranga yaciwe Nsabimana ku wa 26 Kamena 2019.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga biza gutuma RRA igira icyo ivuga kuri iyi nyemezabwishyu inashimangira ko nta munyarwanda ucibwa amafaranga yo kutamenya gusoma.

Itangazo rya RRA rigira riti “Turisegura kuri Bwana NSABIMANA Dominique waciwe amafaranga yiswe ayo kutamenya gusoma kuko ntaho ateganijwe mu itegeko.”

Rikomeza rigira riti “Ubu yamaze gusubizwa amafaranga ye, nyuma yuko RRA n’Akarere ka Rusizi basuzumye imiterere y’iki kibazo. Abakozi babikoze nabo barimo gukurikiranwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye IGIHE ko aya mafaranga yari yaciwe umuturage yamaze kuyasubizwa ndetse nta n’undi muturage uzongera gucibwa amafaranga muri ubu buryo.

Yakomeje agira ati “Nta wundi ushobora kongera gucibwa amafaranga nk’ariya ariko ubusanzwe uburyo byakorwaga ariya ni amafaranga bacaga abaturage babakangurira kugana amasomero y’abakuze.”

Yongeyeho ati “Byumvikane neza ntabwo ari umukwabo bakora ariko urabona nk’iyo umuturage aje gusaba serivisi nko gushyingirwa hari amafaranga bamuca yo kugira ngo bamusomere igihe atazi gusoma. Ibi ariko ntabwo bizongera kubaho twabikosoye.”

Meya Kayumba yavuze ko abakozi ba RRA bari baciye amafaranga ubu bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Iyi ni inyemezabwishyu iriho amafaranga Nsabimana yaciwe
Ibiro by'Akarere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza