Kwamamaza

Rusizi: Urubyiruko rwasabwe kurwanya abataranga igihugu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe kuya 26-09-2016 saa 12:58' na Sitio Ndoli


Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, Nsigaye Emmanuel yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi kurwanya bivuye inyuma buri wese uzagerageza gusebya igihugu akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2016, mu muhango wo kwakira abanyamuryango bashya ba FPR muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi (RIU: Rusizi International Univesity) iherereye muri aka Karere.

Nsigaye Emmanuel yavuze ko hari abantu birirwa basebya igihugu bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Instagram n’izindi agasanga urubyiruko rukwiye kubarwanya rukoresheje izo mbuga.

Ati “Ni byiza cyane ko benshi bakoresha Twiter, Instagram,Facebook n’izindi mbuga, nituzikoreshe tugambiriye ineza y’igihugu cyacu, ntihakagire ujya hariya ngo atarange igihugu natwe twumwumvire tubireke bimere nk’aho ntacyo bitubwiye. Oya duhaguruke dufate iya mbere mu kurwanya ibyo bikorwa byose bica kuri izo mbuga tugaragaza isura nyayo y’igihugu cyacu, iy’uturere twacu, ndetse n’iy’imidugudu aho mutuye.”

Yakomeje agira ati “Bityo abo ngabo baba bagambiriye gutoba, kugirira nabi igihugu, kutubuza umutekano, kudusubiza mu ntambara zo gusenya ibyo tumaze kugeraho tugomba gufata iya mbere tukabahagurukira tukabarwanya, kugira ngo dukoresheje uburyo bwose dufite noneho nk’abanyabwenge duca kuri izo mbuga zose tugagaragaze isura nyayo y’igihugu. Hatazagira ugendera kuri ibyo ngibyo bikwirakwizwa nabo barwanya igihugu, ntabwo tugomba kubarebera.”

Bamwe mu rubyiruko barahiriye kuba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri iyi Kaminuza, bavuze ko bagiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ishusho nziza y’u Rwanda.

Twagirayezu Jean d’Amour ati “Ngomba gufata iya mbere guteza imbere igihugu cyacu imbere mfatanyije n’umuryango ndetse nkarwanya ibikorwa by’abagaragaza isura mbi ku gihugu kandi babeshya. Igihugu ni cyiza tuzakomeza kubigaragaza dukoresheje izo mbuga kandi hari aho bizagera.”

Béatrice Mukangenda yatangaje ko atagomba kubyihererana ahubwo azabisangiza na bagenzi be bagafatanya kurwana uru rugamba rw’abavuga igihugu nabi.

Abanyeshuri 11 nibo barahiriye kwinjira mu Muryango FPR Inkotanyi muri iyi Kaminuza, bakaba bujuje bose hamwe umubare w’abagera kuri 300 bari muri uyu muryango.

Urubyiruko rwo muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi rwasabwe kurwanya abasebya igihugu bakoresheje imbuga nkoranyambaga

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 31 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved