Rusizi: Umwana bivugwa ko afite imyaka 13 yibarutse

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Ukwakira 2018 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi bivugwa ko afite imyaka 13 yibarutse.

Uyu mwana yibarutse kuri iki Cyumweru ku kigo Nderabuzima cya Gikundamvura.

Meya w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye IGIHE ko atahita yemeza uwo mwana koko afite imyaka 13, icyakora yemeza ko atarageza imyaka y’ubukure.

Yavuze ko umugabo wasambanyije uwo mwana akamutera inda yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Uwo mukobwa yabyaye umwana unananiwe biba ngombwa ko abaganga bamwohereza ku bitaro bya Mibirizi.

IGIHE yamenye amakuru ko uwo mukobwa nta bwisungane mu kwivuza yari afite.

Abajijwe niba hari icyo arafashwa, Meya Kayumba yavuze ko bagikurikirana kugira ngo bamenye ubushobozi bw’umuryango w’uwo mukobwa babone gufata umwanzuro.

Ibyaha byo gusambanya abana biracyari hejuru dore ko Ubushinjacyaha Bukuru buherutse gutangaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018 bwakiriye ibirego 2996 by’abana bavuga ko basambanyijwe.

Umwana wavutse ari kwitabwaho mu Bitaro bya Mibirizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza