Kwamamaza

Rusizi:Umusaza yasanzwe mu murima yapfuye

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 13:06' na Thamimu Hakizimana


Uzabakiriho Aphrodis w’imyaka 62 wari utuye mu Mudugudu wa Rusunyu mu Kagari ka Kangazi, umurenge wa Nkanka yasanzwe mu murima we yapfuye.

Saa yine za mugitondo ku wa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2016, ni bwo umurambo w’uyu musaza wagaragaye mu murima we.

Amakuru aturuka muri uyu murenge wa Nkanka avuga ko ubwo umuturanyi we yari agiye mu bwiherero,yamubonye aryamye yubitse inda mu murima yitegereje neza asanga ni umuturanyi we. Ngo yahise ajya kumwegura asanga yashizemo umwuka, ahita atabaza.

Kugeza ubu icyamwishe gikomeje kuba urujijo dore ko hari bamwe mu baturage bari gukeka ko yishwe n’uburozi abandi bagakeka ko yaba yishwe anizwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

Yagize ati “ Nibyo umurambo we wagaragaye ejo mu murima we ariko twahise tumujyana ku bitaro by’i Gihundwe mu rwego rw’iperereza kugira ngo tumenye icyaba cyamwishe.”

Agace uyu musaza yasanzwemo yapfuye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved