Rusizi: Umurambo w’umukecuru wasanzwe ku nzira

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Mukamunana Berthe w’imyaka 59 wo Kagari ka Giheke mu Karere ka Rusizi, bamusanze ku nzira igana ku ruganda rw’icyayi rwa Shagasha yapfuye.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017 ku muhanda wa kaburimbo, werekeza ku ruganda rw’icyayi rwa Shagasha nk’uko Niyibizi Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, yabisobanuye.

Ati “Bamusanze saa sita n’igice yapfuye, yari afite igikomere mu gahanga bishobora kuba yaguye ariko ntabwo twabihamya ni yo mpamvu twamujyanye ku bitaro ngo bamukorere isuzuma.Umumotari witwa Wimana niwe wamubonye kandi nawe yamubonye yamaze gupfa, turacyari gukurikirana ngo tumenye niba hari umuntu bari bafitanye isano.”

Umurambo w’uyu mukecuru wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo hasuzumwe icyaba cyamwishe.

Kuri uyu muhanda hafi y'amarembo y'urugana rw'icyayi rwa Shagasha ni ho basanze umurambo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza