Rusizi: Umugore yemeye ko yishe mugenzi we amuteye icyuma, asabirwa gufungwa burundu

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 8 Kamena 2018 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Nyirabukara Francine ushinjwa kwica Benimana Epiphanie amuteye icyuma yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, ku wa 7 Kamena 2018, Ubushinjacyaha bumusabira igifungo cya burundu.

Imbere y’urukiko, Nyirabukara yemeye atajijinganyije icyaha ashinjwa ko ku mugoroba wo ku wa 20 Gicurasi 2018 yishe Benimana Epiphanie amuteye icyuma munsi y’ibere ariko ati “Ndabisabira imbabazi."

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abatangabuhamya bavuga ko Nyirabukara yabanje gutongana na Benimana bumva Nyirabukara aravuze ngo agiye kuzana ubuhiri ariko azana icyuma agihishe, nuko yegera Benimana acyimutera munsi y’ibere ahita apfa.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko na muganga wapimye umurambo yemeje ko Benimana yishwe atewe icyuma munsi y’ibere.

Nyirabukara yabajijwe icyamuteye gutera Benimana icyuma, avuga ko yari arembejwe n’inkoni yakubitwaga na Nyakwigendera ndetse n’undi mugore witwa Nyiransabimana mu kwitabara amutera icyuma atabishaka.

Yagize ati "Bansanze mu rugo ndi guhata ibirayi, nuko batangira kunkubita we n’umugore wa Majyambere, numvise inkoni zindembeje mutera icyuma ntabishaka.”

Uyu Majyambere niwe bivugwa ko aba bagore bapfaga kuko yari yarabinjiye.

Urukiko rwamubajije niba hari icyo bapfaga na Benimana avuga ko ntacyo bapfaga kuko yajyaga ajya no gusoroma isombe iwe.

Ku byo Nyirabukara avuga ko bamusanze iwe bakamukubita agatera Benimana icyuma ari kwitabara kubera inkoni zari zimurembeje, Ubushinjacyaha bwabihakanye buvuga ko Nyirabukara atari mu rugo rwe ahubwo yagiyeyo azana icyuma ari nacyo yateye Benimana.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwabajije Ubushinjacyaha igihano busabira Nyirabukara buvuga ko hakurikijwe itegeko bamusabiye gufungwa burundu.

Nyirabukara abajijwe icyo abivugaho yasabye ko bamugabanyiriza igihano kuko ngo afite abana bato kandi ko aribwo bwa mbere ageze imbere y’ubuyobozi.

Yakomeje asubira ati "Icyaha ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi."

Umwanzuro w’urubanza rwa Nyirabukara Francine ruzasomwa saa munani, ku wa 14 Kamena 2018 ku Rukiko Rukuru rwa Rusizi.

Abaturage benshi bo mu Murenge wa Gihundwe baguye mu kantu kumva ko Nyirabukara Francine yishye mugenzi we amuteye icyuma munsi y'ibere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza