Rusizi:Umugabo w’imyaka 50 yasanzwe imbere y’uburiri bwe yapfuye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 19 Ukwakira 2016 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Boneza Lambert wari utuye mu kagari ka Mashesha kamwe mu tugize Akarere ka Rusizi bamusanze imbere y’uburiri yapfuye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2016.

Ibi byabaye ahagana saa sita, aho uyu mugabo yari avuye kwiyogoshesha mu gasantere ka Mashesha.

Bamwe mu baturage bavuga ko nyakwigendera yaba yiyahuye, icyakora ibisubizo bya muganga ntibiraboneka ngo hamenyekanye icyamwishe.

Mugema Victory bakoranye mu ruganda rwa Cimerwa, yavuze ko ejo hashize mu masaha ya mu gitondo, Boneza yari mu gasantere ka Mashesha.

Ati “Ejo ku manywa nka saa tatu yari ku gasantere ka Mashesha ari kwiyogesha bisanzwe ariko bigeze nka saa sita asubira mu rugo, nta wundi muntu wari uhari. Umugore yageze mu rugo asanga umugabo aramabaraye imbere y’igitanda yapfuye. Nanjye baramenyesheje, tubwira polisi ndetse tumujyana kwa muganga i Mibirizi. ”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Theobald Kanamugire yabwiye IGIHE ko bagikurikirana icyamwishe kuko nta bimenyetso bigaragaza ko yiyahuye.

Ati “Yapfuye ariko turacyakurikirana ngo tumenye icyamwishe, nta bimenyetso bigaragaza ko yiyahuye.”

Boneza Lambert yari asanzwe ari umumotari nyuma yo guhagarika akazi yakoraga mu ruganda rwa Cimerwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza