Rusizi: Nta nzara biteze itewe n’ikomanyirizwa ry’ibicuruzwa byavaga i Burundi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 18 Nzeri 2016 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Rusizi ni akarere gakora ku gihugu cy’u Burundi binyuze mu Mirenge ya Bugarama, Gikundamvura, Bweyeye na Butare. Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gikundamvura bemeza ko batari bataka inzara ndetse ngo nta n’iyo biteze kubera ihagarara ry’ibicuruzwa bishingiye ku buhinzi byavaga mu gihugu cy’u Burundi biza mu Rwanda.

Abaturage bo mu Burundi bazanaga mu Rwanda ibicuruzwa birimo imyumbati n’intoryi. Ariko nubwo Leta y’iki gihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika ibicuruzwa bishingiye ku buhinzi byavaga mu Burundi biza mu Rwanda ndetse n’ibiva mu Rwanda bijyayo, abaturage bavuga ko nta nzara izabaho kuko ibyo abarundi bazanaga ngo na bo hari ibyo bafite ndetse ngo n’ibindi bakaba bagiye gutangira kubihinga.

Kanyandekwe Claver yagize ati “Abarundi bazanaga imyumbati cyane cyane ariko ubu turi kurya imyumbati twejeje, izajya gushira hari ibindi twejeje bizaba bidutnze birimo ibigori n’umuceri.”

Niyigena Mathieu ati “Njye iyo ndebye mbona inzara ntayo, nta bigori biva i Burundi, ni imyumbati gusa nta muceri, umuceri turawihingira, tugiye gutera ibishyimbo n’ibigori, imyumbati dufite nishira tuzaba twejeje ibigori n’ibishyimbo n’umuceri aba mbere batangiye kubagara, amateke azaba ari kwera. ”

Gusa n’ubwo aba baturage bavuga ko nta kibazo cy’inzara bahuye na cyo kubera iki cyemezo cya Leta y’u Burundi, hari abatuye mu Murenge wa Bugarama bavuga ko hari ibiribwa byatangiye guhenda kuva iki cyemezo cyafatwa birimo inyanya n’imbuto, ariko na bwo ngo nta kibazo byigeze biteza mu ngo zabo no mu buzima bwabo busanzwe.

Icyemezo cyo guhagarika ibicuruzwa bishingiye ku buhinzi byacururizwaga mu Rwanda, cyatangajwe na Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore, tariki ya 30 Nyakanga 2016 ubwo yari mu muganda wakorewe mu isoko rya Rugombo riherereye mu Ntara ya Cibitoke mu Burengerazuba bw’u Burundi.

Impamvu yateye ihagarikwa ry’ubwo buhahirane ifitanye isano n’ ibirego byakunze gushinjwa u Rwanda ko rufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi, nyamara rwo rukaba rutarahwemye kubihakana rwivuye inyuma.

Nubwo bamwe mu banyarwanda bemeza ko iki cyemezo ntacyo cyabahungabanyijeho mu mikorere n’imibereho yabo, Abarundi bari batunzwe no gucururiza mu Rwanda by’umwihariko inyanya, bo bagaragaje ukutishimira iki cyemezo bavuga ko kuva cyafatwa inyanya zabo zatangiye kubapfana ndetse ngo n’igiciro cyazo kikaba cyaragabanyutse.

Ubuhahirane bw’u Rwanda n’u Burundi ku bijyanye n’ubuhinzi bushingiye ku mbuto zirimo pomme, amacunga, imyembe byifashishwaga mu nganda zikora imitobe mu Rwanda. Hari kandi imyumbati, amamesa n’ibindi.

Muri Mutarama 2016 , Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibarurishamibare [NISR] cyagaragaje ko kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2015, ibyo u Rwanda rwohereza mu Burundi byari bifite agaciro ka miliyoni 4.51 z’amadolari mu gihe muri ayo mezi u Rwanda rwatumije mu Burundi ibifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 z’amadolari, bingana na 2.2% by’ibyo rutumiza mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abaturage bavuga ko icyemezo cy'u Burundi ntacyo kizabahungabanyaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza