Rusizi: Ku bw’amaburakindi bayoboka amazi y’umugezi wa Ruhwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Kanama 2016 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi baravuga ko batabona amazi meza bigatuma bakora urugendo rw’isaha bagiye kuyavoma mu mugezi wa Ruhwa na yo asa nabi.

Aya mazi bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi ari mu bishobora kuba bibatera indwara za hato na hato nk’uko bamwe mu baturage babitangaza.

Abaturage 72 % bo mu karere ka Rusizi bagerwaho n’amazi meza abandi basigaye bakoresha ayo mu bishanga no mu migezi.

Urugero ni urw’abatuye mu kagari ka Kizura mu murenge wa Gikundamvura bakora urugendo rurerure bagiye gushaka aya mazi.

Maniraguha Dieudonné ati “ Tuvoma mu gishanga cyangwa tukajya mu mugezi wa Ruhwa.Reba nawe kumanuka uriya musozi ukajya kuvoma amazi muri Ruhwa kandi baba bari kuyafuriramo ndetse abana bayogamo. Urebye umuntu uzi kwihuta amara nk’isaha mu nzira ajya kuyazanayo, udafite ingufu atanga amafaranga 300 bakayamuzanira.”

Nsengiyumva Pierre yavuze ko nubwo aya mazi ari mabi ari yo bakoresha mu buzima bwa buri munsi.Ati “Aya mazi ni yo tunywa, ni yo dufuriramo, mbega twaragowe dukeneye kubona amazi meza.”

Iki kibazo bagisangiye n’abaturage bo mu mirenge hafi ya yose yo mu kibaya cya Bugarama, ari na yo mpamvu hatangiye inyigo y’uruganda rutunganya amazi nk’uko Nsigaye Emmanuel, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abisobanura.

Ati “Twamaze kukibona nk’ikibazo gikomeye kuko ntabwo amazi agera hose,ngira ngo amazi agarukira ku biro by’umurenge gusa. Mu giturage ubona ko nta miyoboro ihari. Hari ho gahunda yo kuyongera mu ngengo y’imari y’uyu mwaka twateganyijemo gukora inyigo tukareba uko hariya hantu twahubaka uruganda rw’amazi.I yo nyigo nimara kurangira ni yo izaduha icyerekezo cy’uburyo twabakorera amazi ariko n’ubu tubigisha gusukura ayo bafite.”

Umwaka ushize wa 2015, muri aka kagari habonetse abarwayi batanu ba Korera, aba baturage bakemeza ko yaturutse ku mazi yo mu bishanga no mu mugezi wa Ruhwa bakoresha.

Nubwo amazi y'umugezi wa Ruhwa asa nabi abaturage bayifashisha mu buzima bwa buri munsi
Abana bagiye kuvoma mu mugezi wa Ruhwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza