Kwamamaza

Rusizi: Imiryango 300 yabaga mu manegeka igiye kubakirwa inzu zigezweho

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 08:56' na Sitio Ndoli


Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangaje ko bugiye kubaka umudugudu w’icyitegerezo, uzatuzwamo imiryango 300 yari ituye mu kajagari n’amanegeka.

Uyu mudugudu uzubakwa i Njambwe mu Kagali ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo, uzuzura muri uyu mwaka w’ingego y’imari 2016-2017, ku ikubitirio ukazatuzwamo abaturage bo mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu.

Nubwo igenagaciro ritararangira, biteganyijwe ko nibura inzu imwe izaba ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 10 na 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ,Harerimana Frederic avuga ko ari gahunda yo gukora no gutuza abaturage mu buryo bwegeranye kugirango ibikorwa remezo bigere ku baturage.

Ati “Dushobora gutuza abaturage bo muri iyi mudugudu kugirango bature mu buryo bugezweho butari uburyo bwo gutura abantu batagaranye bityo n’ibikorwa remezo kubageraho bikabagora, niyo mpamvu tugirango ku rwego rw’akarere turebe ko twakubaka umudugudu w’ikitegererezo, tuzatangira n’imiryango 300 ariko uko imyaka igenda tuzagura.”

Akomeza avuga ko ubu abashinzwe ubutaka bagiye gutangira gupima kuburyo mu gihe cya vuba baraba bamenye amafaranga nyayo iki gikorwa kizatwara.

Iyi mudugudu izaba yubatse kuburyo bumeze kimwe neza niyo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, ituwemo n’abimuwe ku birwa bya Mazane na Sharita.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyakarenzo bavuga ko batuye batatanye bigatuma ibikorwaremezo bitabageraho neza ndetse n’ubujura bukabibasira, bakemeza ko iyi mudugudu yubatswe byabafasha gukemura ibyo bibazo.

Nicyorebera Aphrodis ati “Imiturire yaho imeze nabi, bamwe dutuye mu ishyamba, haje umudugudu bimwe mu bikorwa remezo byatwegera nk’umuriro n’amazi, dore nk’ubu dufite akavomo kamwe hariya usanga tukabyiganiraho ndetse ninjoro abajura baratwiba kubera gutatana kw’ingo ariko umudugudu watuma begerana bagatabarana.”

Ahazubakwa umudugudu w'icyitegererezo
Abayobozi b'Akarere n'abashinzwe umutekano batambagira ahazubakwa umudugudu w'icyitegererezo
Inzu bazubakirwa zimeze kimwe n'izubakiwe abakuwe mu birwa bya Mazane na Sharita i Bugesera

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved