Rusizi: Imbamutima z’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bubakiwe irerero rigezweho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Rusizi riherereye mu Murenge wa Kamembe, bishimira bikomeye irerero bubakiwe ribafasha kubona aho basiga abana babo mu gihe bari muri iyi mirimo y’ubushabitsi.

Iri rerero ryubatswe hafi y’isoko rya Rusizi ryatwaye asaga miliyoni 25Frw. Ryatashywe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019.

Ryubatswe ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF binyuze mu Muryango ADEPE [Association pour le Development du Peuple] n’Akarere ka Rusizi.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr. Anita Asiimwe, yasabye ababyeyi bafite abana bashyizwe muri iri rerero gutanga umusanzu wabo kugira ngo rikomeze kubaho kandi rigire ubushobozi.

Ati “Uru rugo ntabwo ruzaramba nimutarugira urwanyu, nicyo nifuza kubasaba kugira ngo ibikorerwa hano bizarambe, aba bana bari hano nibigira hejuru bakavamo na barumuna babo bazabashe kubibona, ni uko urwo rugo ruba urwanyu mukaruba hafi murufasha gukora uko bikwiye.”

Dr. Asiimwe yashimye abafatanyabikorwa barimo UNICEF bakomeje gufasha leta mu bikorwa byo guteza imbere umuryango.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNICEF mu Rwanda, Nathalie F. Hamoudi yavuze ko bishimiye gukomeza gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda guharanira imikurire y’abana bato.

Ababyeyi bafite abana bashyizwe muri iri rerero babwiye IGIHE ibibazo bahuraga nabyo byanatumaga batabasha gukora ngo biteze imbere, bitewe no kuba bafite abana bagombaga kwitaho.

Bavuze ko kuri ubu biborohera gukora ubucuruzi bakunguka kuko mbere hari ubwo byabasabaga gukora nk’isaha imwe indi bagasubira mu kureba ba bana basigiye abaturanyi cyangwa ababazanye mu isoko bakashyira mu bikarito mu gihe bari gucuruza.

Niyonsaba Gorette yagize ati “Mfite abana babiri bari mu irerero, tubajyana saa mbili tukajya kubafata saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ndashima, ubu abana banjye bararya bakabaryamisha, tugasanga nta kibazo bafite.”

Uzayisenga Rosalie we yagize ati “Iri rerero ritaraza namusigaga ku gasozi, ariko ubu ndamuzindura nkamujyana hariya bakamurera, bakamuha ibyo kurya no kunywa nkaza kumusanga ameze neza nta kibazo afite.”

Ugereranyije n’ababyeyi bacururiza muri iri soko no hanze yaho, abana bashyizwe muri iri rerero ni bake cyane ko hari abandi babyeyi batarabona ubu bufasha bagenzi babo bahawe.

Umuyobozi Mukuru wa ADEPE, Rucamumihigo Gregoire, avuga ko kubera mpamvu z’ubushobozi n’izindi mbogamizi, babaye batangiranye abana 120 n’abakozi bane bo kubitaho.

Rucamumihigo avuga ko bafite gahunda yo gukomeza kongera umubare w’abana barererwa muri iri rerero bigendanye n’ubushobozi bafite.

Muri iyi gahunda ya UNICEF na ADEPE yo kubaka amarerero ahari amasoko atandukanye mu gihugu, biteganyijwe ko muri Kamena 2020, amarerero nk’aya atandatu azaba yamaze kubakwa mu Turere twa Rusizi, Gasabo, Rwamagana, Nyarugenge na Nyamasheke.

Dr Asiimwe yafunguye ku mugaragaro irerero ryubatswe hafi y'isoko rya Rusizi mu Murenge wa Kamembe
Irerero rya Rusizi ryubatswe ku nkunga y'Umuryango UNICEF
Dr Asiimwe yasabye ababyeyi bafite abana bashyizwe mu irerero rya Rusizi gufatanya n'ubuyobozi kurisigasira
Umuyobozi Mukuru wa ADEPE, Rucamumihigo Gregoire, avuga ko iri rerero rije nyuma y'iryo bubatse mu Karere ka Rubavu
Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNICEF mu Rwanda, Nathalie F. Hamoudi yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro irerero rya Rusizi
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yitabiriye iki gikorwa

Amafoto & Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza