Kwamamaza

Rusizi:Harakekwa ingengabitekerezo ya Jenoside mu ishuri Sainte Marie Reine

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 21:46' na Sitio Ndoli


Mu ishuri ryisumbuye,Sainte Marie Reine riherereye mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi hagaragaye ubutunwa butera ubwoba bamwe mu banyeshuri bahiga buvuga ko bakwiye kwicwa.

Ubu butumwa bwari bwanditse ku rugi rw’ubwiherero bw’abanyeshuri burimo amazina y’abanyeshuri batatu, uwabwanditse akaba yavuze ko yifuza ko bakwicwa kimwe n’abandi batutsi bose.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashonga buvuga ko bwamenye aya makuru ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 16 Kanama hakaba hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ababyihishe inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga, Nyirazaninka Antoinette, yagize ati “Turacyari mu iperereza kuva mu gitondo ariko ntawe birahama, tugeze mu gikorwa cyo kuganira n’abanyeshuri.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge bukomeza buvuga ko buri guha aba banyeshuri ubutumwa bwo kubahumuriza no kubakangurira kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Rusizi, SP Sano Nkeramihigo na we yavuze ko bagikurikirana iby’aya makuru.

Ibiro by'Umurenge wa Gashonga

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved