Guhera ku wa Kane tariki 27 Mata 2023, nibwo iyi mibiri yatangiye kuboneka mu isambu ya Paruwasi ya Mibirizi mu Kagari ka Karemereye mu Murenge wa Gashonga mu gihe igikorwa nyir’zina cyo kuyishakisha cyatangiye tariki 23 Mata.

Rwamukwaya Mediatrice warokeye muri Paruwasi ya Mibirizi, yabwiye IGIHE ko hiciwe abantu benshi ndetse habereye ubwicanyi ndengakamere.

Yavuze ko hari abantu barenga ibihumbi 13 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace ndetse harimo abagera ku bihumbi 9 biciwe muri iyi paruwasi.

Yagize ati “Ikiriho ni uko abantu benshi bahungiye kuri paruwasi ya Mibirizi, habayeho ibitero byinshi birimo icyabaye tariki 18 Mata ariko mbere hari ibindi byari byabanje, igitero cyo kuri 18 cyo ni uko bari bifashishije noneho izindi nterahamwe zo muri ako Karere ariko icyo gihe bari bashatse n’interahamwe za hose ku buryo paruwasi yose yari yagoswe bazana abasirikare n’abajandarume n’izindi nterahamwe tutazi aho zari zavuye zambaye amashara zisize n’ingwa.”

Yongeyeho ko bagenzi babo biciwe muri iyi paruwasi bahitaga bayibashyinguramo ndetse iyi mibiri yabonetse nyuma y’uko mu isambu y’iyi paruwasi yari igiye gukorwamo amaterasi.

Ati “ N’ibyo byo kuvuga ngo batanze amakuru ntabwo ari byo ahubwo ni uko hariya haje umushinga kuko ariho hari isambu nini yari gukorwamo amaterasi. Nta muntu wari uzi ko iyo mibiri irimo, abantu twaburiye irengero tugakeka ko bagiye bagwa mu nzira bashaka kugana i Burundi cyangwa muri Congo nta wari uzi ko bajugunywe hafi aho kuko uko igitero cyarangiraga; kuko twe twabaga muri paruwasi abo twashoboraga gushyingura ni abantu babaga bari aho mu mbuga, kuko iyo wegeraga kure baragukururaga bakaba barakwishe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Karemereye, Uwihoreye Jean Claude, yabwiye IGIHE ko bafite amakuru ko muri Paruwasi ya Mibirizi no mu nkengero hiciwe Abatutsi benshi.

Ati “Muri Jenoside hari hahungiye abantu benshi baza kuhicirwa n’ibitero bitandukanye birimo iby’Interahamwe n’Abajandarume n’abasirikare bitwaje intwaro.”