00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwitwikira ikimina bagashuka abaturage

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Abagabo babiri n’umugore umwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kamembe mu karere ka Rusizi bakekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Hashize icyumweru ku mbuga za WhatsApp zitandukanye zihuza bamwe mu batuye akarere ka Rusizi hariho ibintu bita ikimina aho umuntu atanga amafaranga ibihumbi ijana ubundi akazana n’abandi babiri bagatanga nk’ayo maze bakamuha ibihumbi 800 Frw, bigakomeza gutyo ari uruhererekane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu umunyamakuru wa IGIHE yasanze abagore benshi n’abagabo bake bari hagati ya 20 na 25 baje gutanga ikirego cy’uko hari abantu babambuye amafaranga batanze muri ubwo buryo twavuze haruguru.

Abo twaganiriye bemeza ko bashutswe na bamwe mu bacuruzi bakomeye bo mu mujyi wa Kamembe bagatanga ayo mafaranga ariko bagategereza ko iyo nyungu bemerewe bayibona bagaheba.

Umwe muri bo ati “Baratubwiye muze mu mujyi mu kimina cyo gutanga ibihumbi 100 bakaguha ibihumbi 800 ugasiga ibihumbi 100 ariko ugashaka abandi babiri nabo bagatanga andi ijana. Tukijyamo baratubwira ngo tuzayabona nyuma y’umunsi tuzanye abo bantu. None wazana ba bantu babiri iminsi ikarenga ntayo baguhaye.”

Undi yunzemo ati “Twakomeje gutegereza ngo turahembwa turaheba, turicecekera turatuza tuza kubona itangazo rya RIB ko ubwo bucuruzi butemewe. Hari abayasubijwe ariko twe ntibayadusubije.”

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yasabye abanyarwanda kujya babanza gushishoza birinda kugwa mu mutego w’abashukanyi, aho bagize ikibazo bagasobanuza.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukugisha inama mbere y’uko abijyamo, ikibabaje nu uko babijyamo bahomba bakabivuga. Turabasaba ko bagira amakenga bakagisha inama bakamenya ko ari ukuri, abantu babashukisha ko ari ikimina mu by’ukuri si ikimina ni umutaka bihishamo.”

Abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri kugera kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu nkuko biteganywa n’ingingo y’174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Abaturage bo muri Kamembe bagiriwe inama yo gushishoza no gutanga amakuru mu gihe bahuye n'abatekamutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .